Yashyizweho kuri17 May, 2017 | 20:53

Abanyururu Barenga 50 Batorotse Gereza

Uwahoze ayoboye abagize imyigaragabyo bamagana Perezida Joseph Kabila muri Republika iharanira demokarasi ya kongo yaratorotse gereza nkuru ya Makala iri k’umurwa mukuru Kinshasa nyuma y’igitero cyabaye mw’ijoro ryo ku wa kabiri.

Yatorotse k’umunsi wi kiruko , ubwo hizihizwaga munsi mu gihugu bibuka imyaka ma kumyabiri ishije ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko buvuyeho bugasimburwa n’ubwa Laurent-Désiré Kabila, wari uyoboye abarwanya Leta zamuhiritse k’ubutegetsi .

Abanywanyi ba Bundu Dia Kongo nibo bateye gereza ya Makala, batorokesha n’abandi banyururu babarirwa muri mirongo itanu barimo n’Umudepite Ne Muanda Nsemi ari nawe mukuru wa Bundu Dia Kongo cyangwa ubwamwi bwa Kongo mu rurimi rw’igikongomani, umutwe wa politike ushingiye kw’idini ushaka ko intara ya Kongo Central iri mu burengerazuba yitandukanya ku gihugu

Ashinzwa ibitero byibasiye Abahagarariye Leta mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri 2016. Yafashwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu. Ne Muanda Nsemi Ashinzwa kandi gutegura imyigaragabyo yamagana Perezida Kabila.

Yanditswe na Salongo Richard Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru