Yashyizweho kuri3 November, 2016 | 13:00

Abanyeshuli ba banyarwanda basabwe kuguma aho bacumbitse kugeza igihe kaminuza ya Makerere izafungurirwa

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda irahamya ko kugeza ubu abanyarwanda 17 bigaga muri Kaminuza ya Makerere bakiri muri iki gihugu.

Iravuga ko yabasuye aho baherereye, nyuma y’aho Perezida Museveni afungiye iyi Kaminuza, yugarijwe n’imyigaragambyo ikaze, ikorwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu.

Ambasade y’u Rwanda yavuze ko abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyi kaminuza basanzwe bafashwa n’umuryango MasterCard, basabwe kuguma aho basanzwe bacumbitse kugeza igihe iyi kaminuza izafungurirwa.

Gusa u Rwanda ruravuga ko mu gihe byaba bibaye ngombwa ko aba banyeshuri bifuza kugaruka mu Rwanda, rwiteguye kubafasha.

Ibi byose bije nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri, Perezida Yoweri Museveni ategetse ko Kaminuza ya Makerere ifungwa, nyuma yo kwadukamo n’imyigaragambyo.

Abanyeshuri ba Makerere bangije bimwe mu bikoresho by’iyi kaminuza, aho bifuza ko abarimu babo bagaruka mu kazi.Via:izuba

Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru