Yashyizweho kuri25 August, 2020 | 10:33

Abantu barenga 16 bici we mu gitero k’inyeshyamba cyagabwe mu Burundi

Abantu barenga 16 ni bo bavugwa ko bishwe mu gitero k’inyeshyamba cyagabwe mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize.

Icyo gitero cyagabwe ahitwa Gahuni muri Komini ya Bugarama, Intara ya Rumonge ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020, imirwano hagati y’inyeshyamba, abapolisi n’abasirikare irakomeza kugeza ku wa Mbere mu gitondo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Reuters.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru SOS Media Burundi yo agaragaza ko inzego za Polisiyemeje abantu 16 babuze ubuzima barimo abaturage 10 n’abo mu nyeshyamba zateye batanu.

Gusa binavugwa ko umuturage wa 11 wari wakomerekeye muri iyo mirwano yabuze ubuzima, abaturage bakaba bishwe babanje kubohwa.

Amakuru yatanzwe n’igipolisi cy’u Burundi yagaragaje ko imirwano yakomeje mu ijoro ryose, abo batanu bishwe mu nyeshyamba bakaba bari bafashwe bugwate.

Umwe mu baturage bavuganye n’itangazamakuru ariko bagasaba ko imyirondoro yabo yagirwa ibanga, yagize ati: “Abantu bitwaje intwaro baje bashimuta uwo bahuye na we wese mu nzira mbere yo guhangana n’abasirikare ndetse n’abapolisi b’u Burundi ku Cyumweru mu gitondo.”

Umwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi yavuze ko ibitero nk’ibyo bari babyiteguye mu gihe hari ubushake bwo gufasha gutahuka impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu Rwanda.

Yagize ati: “Leta yari yiteze ko imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero mu gihe habaga amatora mu Gihugu, n’ubundi yongera kugaba ibitero muri ibibihe hari gahunda yo gucyura ikiciro cya mbere k’impunzi zicumbikiwe mu Rwanda.”

Umutwe w’inyeshyamba za Red Tabara zirwanya Leta y’u Burundi ni wo wigambye icyo gitero, ukaba uvuga ko ufite ibirindiro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubicishije kuri Twitter, uwo mutwe wavuze ko wishe abapolisi umunani n’abasirikare bagera kuri 20 nubwo nta gihamya cy’uko ibyatangajwe ari ukuri mu gihe abemezwa n’inzego z’umutekano ari 16 bishwe barimo abasivili 10

Iryo tangazo ryashimangiye ko amatora ya Perezida yabaye muri Gicurasi 2020 atubahirije amabwiriza, ndetse yabaye mu rwiyererutso akimika Perezida Ndayishimiye, bityo ko hakenewe gutora Perezida bundi bushya.

Umutwe wa Red Tabara kandi urasaba Guverinoma y’u Burundi kwitandukanya n’inyeshyamba za FDLR zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ukaba unemeza ko hari abagize FDLR bamaze guhabwa ikaze mu gisirikare cy’u Burundi.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru