Yashyizweho kuri19 May, 2018 | 08:41

Abantu barenga 100 baguye mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing 737

Abantu barenga 100 baguye mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yavaga ku kibuga mpuzamahanga cya Jose Marti yerekeza mu mujyi wa Holguin mu burasirazuba bwa Cuba. yakoze impanuka nyuma yo guhaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Havana ku wa Gatanu.

Iyi mpanuka yafashwe nk’ikomeye muri iki gihugu nyuma y’imyaka 30, itangazamakuru rya Leta ya Cuba ryatangaje ko abayirokotse ari abagore batatu bonyine ariko ngo nabo bamerewe nabi bajyanywe kwa muganaga.

Iyi ndege Boeing 737-201 yahagurutse ku isaha ya saa 12:08 (16:08 GMT) kuwa gatanu ikaba yakoraga ingendo zihuza imigi y’imbere mu gihugu.Abagenzi 110 nibo bari bayirimo habazwe n’abakozi bayikoragamo nk’uko byatangajwe na Sosiyete yari ifite iyi ndege.Abakozi bo mu ndege bari batandatu, abagenzi biganjemo abo muri Cuba, n’abanyamahanga batanu nibo bari muri iyo ndege.

Perezida w’igihugu, Miguel Diaz-Canel yageze ahabereye impanuka avuga ko ari imwe mu mpanuka zikomeye cyane kandi amakuru ateye agahinda.

Televiziyo ya Leta yatangaje ko iyi ndege yavaga Havana yerekeje mu mugi wa Holguin, uri mu burasirazuba bw’igihugu.

Iyi ndege yakozwe mu 1979 kandi ngo yari yasuzumwe ko nta bibazo ifite mu Ugushyingo 2017.

Abantu barenga 100 baguye mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 abayirokotse ni abagore batatu

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru