Yashyizweho kuri4 February, 2018 | 10:38

Abantu 50 berekejwe iyi bitaro nyuma yo kurya inka yishwe n’inzoka

Abarenga 50 bajyanywe mu bitaro bitandukanye nyuma yo kwigabiza inyama z’inka yishwe n’inzoka bakazirya ,ibi byago byabereye mu cyaro cya Mpoza mu nkengero za Tsolo mu gihugu cy’Afurika yepfo.

Umuvugizi w’ishami rishinzwe ubuzima ku rwego rw’intara, Sizwe Kupelo yavuze ko isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko aba barwayi bariye inyama z’inyamaswa yipfushije nyuma yo kwicwa n’inzoka.

Yakomeje avuga ko abo barwayi barembejwe n’impiswi,kuruka,kubababara umutwe ndetse bakaribwa mu gifu .Nkuko byemejwe n’ikinyamakuru News24.com,Mu barwayi bahuye niyo mpanuka yo kuzira iryo tungo barwariye mu bitaro bose harimo abana 16,ariko 8 babajyanye mu bitaro byitiriwe Nelson Mandela (Nelson Mandela Academic Hospital) abandi barimo kuvurirwa mu bitaro by’akarere ka Mthatha.

Kupelo yavuze ko abarwayi bakuze bane (4) bo babohereje ku bitaro bya kaminuza byitirwe Mandela (l’hôpital universitaire Nelson Mandela) kugira ngo bitabweho bikomeye.

M.Kupero yakomeje avuga ko minisiteri y’ubuzima yasabye abaturage kwirinda kujya barya inyama z’inyamaswa yapfuye kuko bitera ibyago bikomeye.

Yanditswe na Bakunzi Emile


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru