Yashyizweho kuri30 November, 2018 | 22:03

Abakuru b’ibihugu bigize EAC bategereje Perezida Nkurunziza amaso ahera mu kirere, bituma inama isubikwa ku munota wa nyuma

Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yagombaga kubera i Arusha kuri uyu wa Gatanu, yasubitswe ku munota wa nyuma abayobozi bageze muri Tanzania, bategereje abahagarariye u Burundi baraheba.

Iyi nama isubitswe mu gihe Perezida Yoweri Museveni ari nawe uyobora EAC muri uyu mwaka, Perezida Uhuru Muigai Kenyatta wa Kenya, John Magufuli wa Tanzania wabakiriye, Minisitiri w’ubucuruzi, inganda na EAC muri Sudani y’Epfo Paul Moyom Akec, wari uhagarariye Perezida Salva Kiir Mayardit na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera wari uhagararariye Perezida Paul Kagame, bari bageze ahabera inama.

Amakuru avuga ko Perezida Kagame yari yamenyekanishije mbere ko atazayitabira, kuko ari mu nama ya G20 i Buenos Aires muri Argentine.

JPEG - 95.6 kb
Abakuru b’ibihugu bya EAC n’ababahagarariye babanje kuganira, bamenyeshwa ko u Burundi butaritabira

Nk’uko ibiro bya Perezida wa Tanzania byabitangaje, Perezida Magufuli yahuye na Museveni na Kenyatta, nyuma bose bajya mu modoka imwe uko ari batatu, bajya gusangira ifunguro rya saa sita.

Perezida Museveni yavuze ko iyi nama yagombaga kubera mu nzu mpuzamahanga yakira inama i Arusha, (The Arusha International Conference Centre, AICC) yimuwe kubera ko umwe mu banyamuryango atayitabiriye, kandi biteganywa ko umuryango ufata imyanzuro ari uko ibihugu byose bihari.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro wo kwimura iyi nama kubera ko umwe muri twe, u Burundi, atitabiriye. Twemeje ko inama isubikwa kugeza ku wa 27 Ukuboza 2018 kugira ngo twese tuzitabire, kubera ko amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ateganya ibintu bibiri; ko tugomba gukora inama buri mwaka ari nayo yari iteganyijwe uyu munsi.

“Ariko nanone umwanzuro wose ugomba gufatwa ari uko buri gihugu kigize umuryango gihagarariwe, bityo niba umwe adahari, byaba binyuranye n’amasezerano umuryango ugenderaho.”

JPEG - 98.2 kb
Ubwo Perezida Uhuru Kenyatta yaramutsaga Perezida John Magufuli wa Tanzania

Mu minsi ishize u Burundi bwamenyesheje EAC binyuze kuri Perezida Museveni, ko butazitabira iyi nama kubera ko hatatanzwe igihe gihagije cyo kuyitegura, busaba ko yakwigizwa inyuma ho ibyumweru bibiri.

Mu ibaruwa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yanditse ku wa 22 Ugushyingo, yavuze ko nubwo bigaragara ko ibaruwa ibamenyesha iyi nama yashyizweho umukono ku wa 30 Ukwakira, yageze kuri ambasade y’u Burundi i Kampala ku wa 19 Ugushyingo, igera mu biro bye ku wa 21.

Yanohereje muri Uganda Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Ezechiel Nibigira ngo baganire kuri icyo kibazo, ariko ntibyagira icyo bitanga. Perezida Museveni uyoboye uyu muryango yanzuye ko inama itagomba kwigizwa inyuma.

U Burundi ntibwanitabiriye inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, yabanjirije iyagombaga guhuza abakuru b’ibihugu.

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano http://muhabura.rw/amakuru/hanze/article/perezida-museveni-yateye-utwatsi-ubusabe-bwa-mugenzi-we-w

Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, wageze i Arusha kuri uyu wa Kane.

JPEG - 108.3 kb
bayobozi b’u Burundi babuze mu nama i Arusha bituma i

Chief editor /MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

4 Comments

- 2 weeks ago

Perezda w’uburundi nkurunziza numuntu w’umusaza turamwemera kd umusaza ajyenda gacye nibakomeze babe bamutejyereje buriya arahajyera.

- 2 weeks ago

uburundi haringorane.Amakungu niyongerezibihano bagondoze NKurunziza

Floribert - 2 weeks ago

Jewe Numva Mwari Guha Umwanya Uburundi Bukitegurira Iyo Nama! Ariko Ivyo Twasavye Ko Mwari Mwavyanse Nico Gituma Natwe Tutari Kuza

- 2 weeks ago

Mbe Icogihe Prezident Pierre Nkurunziza Natitaba Iyo Nama Y Ubumwe Bwa Africa Mwumva Bizogenda Gute Kuvyerekeye Amatora Y 2020

Izindi nkuru