Yashyizweho kuri1 April, 2017 | 23:01

Abakozi ba ONU Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, batoraguwe ari Mirambo

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hatoraguwe imirambo y’abantu batatu bari mu gikorwa cyo gushakisha umuti hagati y’imitwe y’inyeshyamba zi rwanira muri Congo .

Iyo mirambo niya Michael J. Sharp, war’Umunyamerika, Zahida Catalan waturukaga mu gihugu cya Suede, hamwe na Betu Tshintela wari umusemuzi wabo .

Batoraguwewe mu kinogo bari barahambwemwo, mu ntara ya Kasayi yo hagati, mu ntangiriro z’uku kwezi gushize kwa gatatu.

Sharp na mugenzi we Catalan bari basanzwe ar’abashakashatsi bakorera Umuryango Mpuzamahanga wa bibumbye ( ONU). Bari mu gikorwa cyo gushakisha ahaturuka amafaranga afasha imitwe y’inyeshyamba zi rwanira Muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’aho iyo mitwe kura imbunda .

Imigambi yabo ikaba yar’iyo kwiga nimba ibihano byatanzwe na ONU kur’iyo mitwe, niba haricyo byatanze , m’ukubuza iyo mitwe hamwe n’abasirikare ba Leta gucukura amabuye y’agaciro bitanyuze mu mategeko.

Abo bakozi ba ONU bari bashimutswe ku itariki ya cumi n’ebyiri z’ukwezi gushize kwa gatatu. Leta ya Kongo ikaba yarahise itangaza bukeye bwaho ko, abo bashakashatsi ba ONU baguye mu mimitwe ya barwanyi bitwaje intwaro iba Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .

Igihugu cya Kongo gicumbitswemwo n’imitwe myinshi y’abarwanyi n’abandi bitwajwe intwaro, bihishe mu mashyamba, babeshejweho n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, nka zahabu na diama. Abashoferi batatu bari kumwe n’abo bakozi ba ONU bakaba bataramenyekana irengero ryabo kugeza ubu.
Sharp, war’Umunyamerika, Zahida Catalan waturukaga mu gihugu cya Suede

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru