Yashyizweho kuri7 March, 2019 | 12:03

Abacuruzi ba Uganda barataka igihomba cya Miliyoni zisaga 500 Frw ku munsi baterwa n’ibibazo by’u Rwanda na Uganda

Ibitangazwa n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga cyo muri Uganda cyatangaje ko Abacuruzi bo muri iki gihugu bohereza ibicuruzwa byabo mu Rwanda bahomba miliyoni Rwf 530 ku munsi.

Dr Elly Tumwine,umuyobozi w’iki kigo, kuwa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019 yatangaje ko Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.

Dr Tumwine ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ari ikibazo giteye inkeke ku bari basanzwe bohereza ibicuruzwa mu Rwanda.

Ati “Utumiza hanze ibyo udatunganya, mu yandi magambo u Rwanda rutumiza ibicuruzwa rukeneye muri Uganda. Nabaho ni ubwa mbere numvise aho ibihugu by’ibituranyi gifungirana imipaka".

Gusa n’ubwo bavuga ko ari ifungwa ry’umupaka ryateje iki gihombo, u Rwanda rwatangaje ko nta mupaka bafunze ahubwo ko hari imirimo y’ubwubatsi irimo gukorwa ku mupaka wa Gatuna.Bityo ngo kubera iyi mirimo, amakamyo manini akwiye kwifashisha umupaka wa Cyanika na Kagitumba.

Iyi ni ni ingingo yanenzwe cyane n’Ubuyobozi bwa Gasutamo ku ruhande rwa Uganda bwatangaje ko u Rwanda rwari kuba rwarabamenyesheje hakiri kare.

Uganda ibi yahise ibifashe muri rusange nko gufunga umupaka wa Gatuna bierengagije iby’uko urigusanwa.

Naho ku byerekeranye n’iby’u Rwanda rwohereza muri Uganda buri mwaka,ruvuga ko rusanzwe rwohereza ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru