Yashyizweho kuri29 May, 2019 | 11:19

Umukinnyi mu gusiganwa ku maguru yanze gutsinda irushanwa ku bushake ahitamo gukiza ubuzima bwa mugenzi we

Umunyakenya Simon Cheprot ukina umukino wo gusiganwa ku maguru yakoze agashya ubwo yangaga gutsinda ku bushake irushanwa ryo kwiruka rya kilometero 10 muri Nigeria ahubwo agahitamo gukiza mugenzi we bari bahanganye wari ugize ikibazo mu irushanwa.

Uyu mugabo yari ageze hafi y’umurongo urangiza irushanwa kandi ari uwa mbere ntawundi uri hafi ye,aza kumenya ko uwo bari bahanganye banaturuka mu gihugu kimwe witwa Kenneth Kipkemoi ahuye n’ikibazo cyo kwitura hasi ahitamo guhagarika kurushanwa aramukiza.

Amakuru avuga ko ako kanya yahise ahagarara,aramuhagurutsa ahita umujyana ku musozo w’irushanwa abaganga batangiri ku mwitaho banamuha imiti.

Byabaye ngombwa ko atsindwa irushanwa ariko yatsindiye imitima y’abatuye isi bose,byumwihariko abateguye irushanwa banamushimiye ku kuba ari umuntukinnyi utikunda gusa ndetse akaba anafite indangagaciro z’umukinnyi nyawe.

Mike Itemuagbor ushinzwe guteza imbere iri rushnwa rya Okpekpe,yavuze ko Cheprot yari afite umuhigo wo kuba umuntu wegukanye iri rushanwa inshuro ebyiri zikurikiranya kuva yatangira kwitabira amarushanwa mu mwaka wa 2013,dore ko yatsindiye igihembo muri 2016 anaba umukinnyi wa mbere mu marushanwa yo kwiruka mu mwaka wa 2018.

Yagize ati”Simon bibaye ngombwa ko atagera ku byo yari yariyemeje byo kuba umukinnyi mu marushanwa yo kwiruka wegukanye amarushanwa ya Okpekpe inshuro ebyiri yikurikiranya kuva twatangira iri rushanwa mu mwaka wa 2013.Ariko yaje muri iyi Okpekpe uyu mwaka,ariruka none arangije abaye intwari.Ntamudari n’umwe yegukanye ariko yegukanye imitima y’abantu benshi".

Iyi ntwari y’umukinnyi kuba nta mudari n’umwe yegukanye ntibyakuyeho ko yashimiwe bikomeye kuko yahawe igihembo kingana n’amadorali ibihumbi icumi yahawe n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu ntara ya Edo ndetse n’amashilingi ya kenya ibihumbi 500 yahawe na guverineri wungingirije w’intara ya Edo, Philip Shaibu.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

5 Comments

mbasigire innocent - 2 weeks ago

Akatamagata karahahwa kandi haguma ubuzima uyumukinnyi yerekanyeko amfite umutima wakimuntu yubahirije itegeko ry’imana kunda mugenzi wawe nkuko wikunda ntiyakunze amafaranga n’imidari imana izamuhembe dk ikomeze kumwongerera ubushobozi mwirushanwa natwe tubonereho urukundo nicyambere

claude - 2 weeks ago

nukuri yakoze ibyubutwari Allah abimuhere umugisha

Dusingizimana felicien - 2 weeks ago

Abantu bose bigire kur,uwo mukinnyi bage bakunda abandi nkuko bikunda

Bazambanza Charles - 2 weeks ago

Uyu mukinnyi Imana izamwiture kuva kuri iyi si amahoro akundwa n’abantu kandi anakundwakazwa n’ijuru ryose

David bibo - 2 weeks ago

Nintwari arakwiy agashimwe kwel

Izindi nkuru