Yashyizweho kuri25 October, 2019 | 18:58

Perezida Trump yasabye guverinoma guhagarika kugura ibinyamakuru bya The New York Times na The Washington Post

Perezida Donald Trump agiye gusaba Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga uburyo ihagarika amasezerano y’imikoranire yari ifitanye n’ibinyamakuru birimo The New York Times na The Washington Post.

Byatangajwe ko Ibiro bya Perezida Trump biri kwitegura kumenyesha ibigo byayo kutavugurura amasezerano yatumaga ibyo binyamakuru byoherezwa mu biro bya Leta.

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Amerika, Stephanie Grisham yavuze ko uwo mwanzuro ugamije kugabanya amafaranga Leta itakaza.

Yagize ati “Kuvugurura amasezerano mu bigo bya Leta bigamije kugabanya amafaranga y’abaturage akoreshwa, ibihumbi by’amadolari.”

Nyamara ibyo binyamakuru bizwiho kudacana uwaka na Trump ndetse yakunze kujya avuga ko bimutangazaho inkuru zigamije kumuharabika, asaba abaturage kubivaho.

Kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo ya Fox News, Trump yagize ati “Ntabwo tukiyikeneye (New York Times). Birashoboka ko tuzayihagarika yo na The Washington Post.”

Bamwe mu bakozi mu biro bya Perezidansi ya Amerika batangaje ko ibyo binyamakuru byanditse ku mpapuro bitakigera muri iyo nzu uretse ko abakozi ba Perezidansi bacyemerewe kubisoma kuri Internet.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru