Yashyizweho kuri27 October, 2018 | 12:35

HCR iratabariza abaturage ba RDC baherutse kwirukanwa muri Angola

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryatanze impuruza ko abaturage barenga ibihumbi 300 ba Repubulika ya Demokarasi ya congo birukanwe muri Angola muri uku kwezi kwa cumi, babayeho mu buryo buteye impungenge zikomeye.

HCR ivuga ko hari ibirego byinshi byuko hari bamwe muri aba bimukira bishwe, amakuru akavuga ko bishwe n’inzego z’umutekano za Angola, batandatu bakaba baramaze kwemezwa ko bishwe.

Angola ihakana ibyo birego.

HCR yasabye leta ya RDC gufasha abaturage bayo batahutse.

HCR ivuga ko benshi nta byo kurya bihagije bafite, kandi bakaba badafite amazi, uburyo bwo kwivuza n’ibikoresho by’isuku bihagije.

Kwirukana mu kivunge aba baturage ba congo babaga muri Angola, kwahuriranye na gahunda ya leta y’Angola yo kuvugurura urwego rwayo rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya diyama.

Umubare munini w’aba baturage ba congo babaga muri Angola bakaba barakoraga mu bikorwa by’ubucukuzi bwa diyama mu buryo bwa gakondo.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru