Yashyizweho kuri16 November, 2019 | 18:12

CAR:LONI yongereye igihe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro

Akanama k’umutekano ka Loni katoye mu bwiganze busesuye kongera umwaka umwe ku gihe ingabo z’uyu muryango zagombaga kumara mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, zirinda abasivili,gushyigikira gahunda zo kugarura amahoro no gutegura amatora azatangira mu 2020.

Uyu mwanzuro wakozwe n’u Bufaransa wemejwe kuri uyu wa Gatanu, urashyigikira amasezerano y’amahoro yasinywe kuwa 6 Gashyantare, hagati ya guverinoma n’imitwe yitwaje intwaro 14.

Uramagana mu buryo bukomeye ihohoterwa n’ubwicanyi ubwo ari bwo bwose bukorwa n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro n’andi matsinda mu gihugu.

Uyu mwanzuro uramagana kandi ubushotoranyi bushingiye ku moko no ku madini, ihohoterwa n’amagambo y’urwango, guhonyora amategeko mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu nk’ibyaha bikorerwa abana, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n’abapolisi barwo barenga 1389.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrique muri Nzeri 2014. Nyuma y’umwaka umwe, hatangiye koherezwayo abapolisi bashinzwe kurinda ubusugire bw’abayobozi bakuru b’igihugu n’ab’Umuryango w’Abibumbye n’ibyabo.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru