Yashyizweho kuri1 October, 2018 | 15:18

Perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir yatanze itegeko ryo kurekura abafungiye ibyaha bya politike

Perezida wa “Sudani y’epfo Salva Kiir” yatanze itegeko ryo kurekura abafungiye ibyaha bya politike bose hamwe n’imfungwa zo mu ntambara.

Iyo ngingo n’imwe mu zumvikanyweko mu masezerano y’amahoro yashizweho umukono mu kwezi gushize n’umukuru w’Inyeshyamba Riek Machar.

Abantu benshi mu barwanyi ba Machar hamwe n’abamushyigikiye bari muri gereza ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu hamwe n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Kiir.

Amasezerano y’amahoro yashizweho umukono mu kwezi gushize n’umukuru w’Inyeshyamba Riek Machar ndetse na Perezida

Benshi mu bari muri gereza bafungiye mu makambi ya gisirikare mu mujyi wa Juba.Icyerekezo cy’ayo masezerano y’amahoro n’ukurangiza intambara imaze imyaka irenga itanu muri Sudani y’epfo, igihugu cyabonye ubwigenge mu 2011.

Ayo masezerano avuga ko Machar asubira muri reta nk’umwe mu byegera bitanu by’umukuru w’igihugu Salva Kiir.

Yanditswe na Niyomugabo Albert


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Benimana Bernard - December 2019

Nibakomereza intamba irasenya ntiyubaka

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe