Yashyizweho kuri19 September, 2019 | 12:44

Bugesera:umugabo yafashwe asambanya umugore wabandi arakubitwa agirwa intere

Umugabo witwa Hakiza yafatiwe mu nzu y’umugabo bahimba Matwi ari gusambanya umugore we ariko ukora umwuga w’ubufundi kandi bakaba bari basanzwe ari inshuti bakorana umwuga w’ubufundi.

Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo niho uwo mugabo witwa Hakiza yinjiye mu nzu kwa Matwi agiye gusambanya umugore we, muri ako kanya Matwi yaje kugera mu rugo rwe ahita abagwa gitumo barimo gusambana.

Matwi kwihangana byanze birangira akubise Hakiza umuhini mu mutwe ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa.

Bamwe mu bahuruye bikiba babwiye Muhabura .rw ko bumvise induru bagahurura maze bagasanga umuntu agaramye hasi.

Tumukunde Divine wari hafi aho yabwiye yavuze ko yahageze ahuruye maze agasanga uwo mugabo agaramye hasi avirirana amaraso.

Yagize ati :"Nahageze bikiba ariko nsanga umugabo arimo ava amaraso mu mazuru kubera gukubitwa igiti mu mutwe nyuma yo kumva ko asanzwe ari kurongora umugore wabandi"

Nyir’umugore bakunze kwita Matwi yahise aburirwa irengero kuko yahizwe bukware n’inzego zunganira akarere mu gucunga umutekano DASSO maze akabura.

Iby’aya makuru byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange ,Sebarundi Ephrem, avuga ko inzego zose za Leta ndetse n’izumutekano zashyize imbaraga muri iki gikorwa.

Yagize ati:"Ni byo koko hari ibikorwa by’umutekano muke uri guterwa n’inzererezi ndetse n’indaya ariko twabikemuye kandi ibintu biri kugenda neza kandi twizeye ko ibibazo birebana nibyo bikemuka ntakabuza."

Umugizi wa police mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun yabwiye Muhabura.rw ko bahagurukiye icyo kibazo ku buryo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane hakozwe umukwabu wo guca inzererezi n’indaya muri aka karere ka Bugesera cyane cyane mu murenge wa Mayange aho bigaragara ko abo bantu babangamiye umutekano.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru