Yashyizweho kuri17 September, 2018 | 12:02

Nyamasheke:Abakirisitu ba ADEPR barwaniye mu rusengero umwe avunika imbavu

Abagore batatu kuri iki cyumweru barwaniye mu rusengero rwa ADEPR Ntendezi bapfa amakimbirane basanganywe.Imirwano yatumye hari uvunika imbavu mu rusengero na babiri bahungabanye.

Ni mu mudugudu wa ADEPR Ruharambuga aho umugore umwe avuye gutura agasumira mugenzi we uririmba muri chorale bakagundagurana ibyari amasengesho bigahinduka isibaniro.

Mu madini anyuranye hakunze kuvugwa amakimbirane ashingiye ku gupfa amaturo cyangwa ubuyobozi. Aba bo ngo bapfaga ibyabo bisanzwe ahubwo umwe ashaka kwikiranura arwanira mu rusengero.

Abakristo binjiye muri iyi mirwano bakiza biviramo umugore umwe kuvunika imbavu nk’uko babivuga n’abandi babiri bagira ihungabana bajyanwa kwa muganga.

Abakristo bo muri urwo rusengero batangaje ko ari ubwa mbere babonye ibi bintu, ndetse ari nabyo byateye bamwe guhungabana.

Umwe ati “N’umushyitsi waraje ntitwahungabana gutya, abantu banze kwihana ngo bakizwe none Imana iri gutwikurura ibyaha byabo ngo bijye ahabona. Nari mpari biba hano mpamaze imyaka 24 ariko sindabona ibintu nk’ibi.”

Undi ati “Hari igihe abantu bagenda bihishaisha bikagera ubwo Imana ibagaragaza, ubu rero tubonye neza icyo Imana ivuga.Njye byantangaje, kuba ataratumenyesheje ko bafitanye ikibazo ahubwo agahita aza kurwana bitweretse ko ari ugutangirira hasi tukigisha.

Abakristu bahosheje iyi mirwano banahamagara Police ya Ntendezi irahagoboka ita muri yombi babiri bakubise uyu mugore mugenzi wabo.

Babiri bahungabanya n’umwe wavunitse imbavu bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi ngo bitabweho, abahungabanye bo baje kujyanwa ku bitaro bya Gihundwe.

Ndagijimana Egide uyobora Akagari ka Ntendezi avuga ko Police yabihosheje ikagarura ituze muri urwo rusengero n’ubwo bamwe bari bamaze kuvunika abandi bamaze guhungabana.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe