Yashyizweho kuri8 April, 2019 | 12:16

Musanze-Burera:Hari abantu bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Tariki 07 Mata 2019 ku munsi watangijweho ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu baturage barakekwaho kuvuga amagambo apfobya Jenoside.

Ibyo bikorwa by’ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside byagaragaye mu turere twa Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umugabo witwa Ndagijimana Pierre w’imyaka 67 wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Musanze, mu kiganiro cyo kwibuka cyatangwaga na Kabera Donatille, uwo mugabo ngo yasabye ijambo abaza ikibazo gikubiyemo amagambo apfobya Jenoside.

Munyemana Désiré, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, yagize ati “Ubwo twari mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, umugabo witwa Ndagijimana Pierre yasabye ijambo abaza agira ati ‛Abantu Bose barapfuye, n’abacu barapfuye’″.

Ngo yongeye agira ati “Twese twabigiriyemo ingorane, kandi mu bapfuye hari abahungaga, hari abagongwaga n’imodoka abandi bakicwa n’abacengezi″.

Munyemana Désiré avuga ko uwo mugabo bamusobanuriye bamubwira uburyo akwiye kwitwara n’amagambo akwiye gukoresha mu bihe byo kwibuka Jenoside abasubiza ko anyuzwe.

Nk’uko Gitifu Ndagijimana yakomeje kubivuga, ngo byabaye ngombwa ko uwo mugabo ajyanwa kuri Polisi, Station ya Remera kugira ngo akomeze abazwe ku byo yavuze.

Ati “Kuba yajyanywe kuri Polisi ni ugufasha abaturage no kubakura mu rujijo.
Nk’ubu hari abaturage benshi, na bo barabitekerezaho bibaze impamvu ataraye mu rugo, bamenye uko bagomba kwitwara mu gihe cyo kwibuka, umuntu nk’uwo asobanuje amagambo nk’ayo bigahera mu kirere kwaba ari uguteza urujijo mu baturage″.

Mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, na ho haravugwa abagabo batatu bakoreye urugomo umwana w’umukobwa w’imyaka 19 ukora mu nzu zicuruza amafunguro (Restaurant) bamubwira amagambo ashingiye ku moko.

Amakuru avuga ko ngo muri iyo Restaurant hinjiye abagabo batatu basanzwe biyakiriramo, umwe yegera uwo mukobwa amufata mu mutwe arawuhindukiza aramubwira ati “Ariko aka ntabwo ari agatutsi?″, bagenzi be bari kumwe baramusubiza ngo “ Ese ntubireba?″. Arangije amukubita urushyi ku itama.

Twagirimana Edouard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, yatangarije umunyamakuru ko ayo makuru yayumvise kandi ko ari kuyakurikirana.

Gitifu Twagirimana avuga ko abo bagabo bahise babura, bakaba bakomeje gushakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Abo bagabo kandi ngo batorotse bamaze gukubita uwitwa Nsabimana Yves ubu urwariye mu Kigo nderabuzima cya Gataraga.

Ngo bamuhoye ko yari aje gukiza uwo mukobwa bakorana muri Restaurant baramwahuka baramuhondagura, barangije baratoroka.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

- April 2019

Ariko mana yange ubukoko tuzakoriki? Ubu koko peeeee tugeze kunshuro ya25 twibuka Jenocide yakorewe abatutsi hakaba harabantu bagikora ibintu nkibyo . gusa reta yacu nayo yongere ibihano kandi ibikaze cyane kugirango umurengwe nkuwo ugabanuke

Izindi nkuru