Yashyizweho kuri16 December, 2018 | 13:49

Imva idasanzwe imaze imyaka 4,400 yavumbuwe mu Misiri [Reba amafoto basanzemo]

Abahanga mu by’ubutaka bavumbuye ikintu kidasanzwe basanga ni imva y’umwe mu bapadiri yarimaze imyaka 4.400 yose itaraboneka.

Mostafa Waziri, umunyamabanga mu kanama gashinzwe ahantu harangwamo ibya cyera, yemeje iby’uko kubona iyo mva kudasanzwe yabayeho mu mugihe cy’imyaka myinshi ishize.

Iyo mva yavumbuwe mu karere kazwi kw’izina rya Saqqara Pyramid complex mu mujyi wa Misri ifite imizingo y’inyandiko za kera z’amabara atandukanye, ibishushanyo ndetse n’abami b’abafarawo.

Ibyo birango byerekana uwuhambwemwo, umupadiri w’ibwami yitwa Wahtye, nyina umubyara, umugore we ndetse n’izindi nshuti.

Abahanga mu mateka batangiye gucukura iyo mva uyu munsi bakaba biteze kubona ibindi bintu byinshi harimo n’umurambo w’uwahambwe aho.

Ibi ni bimwe mubyo bamaze kubona ariko imirimo iracyakomeje.

Abanayamakuru bemerewe kwinjiramo bafata amafoto Imva imaze imyaka ibihumbi 4,400 yavumbuwe mu Misiri

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru