Yashyizweho kuri15 May, 2018 | 10:44

Gen. Kabarebe yavuze ko ibibazo byinshi by’umutekano byugarije Afurika bikwiye gushakirwa umuti

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yasabye abanyafurika kujya babanza kwishakamo ubushobozi bwo gukemura ibibazo bibugarije mbere yo kujya gushakira ubufasha ahandi.

Yabitangarije mu ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama kuri uyu wa Mbere, ubwo yatangizaga inama ngarukamwaka y’iminsi itatu yiga ku bibazo by’umutekano muri Afurika.

Gen. Kabarebe yavuze ko ibibazo byinshi by’umutekano byugarije Afurika bikwiye gushakirwa umuti n’abanyafurika ubwabo aho kwihutira gusaba ubufasha abanyamahanga.

Ati “Umutekano ni inkingi y’iterambere ry’igihugu. Ibihugu bya Afurika bigira umutekano muke bitewe n’amakimbirane, iterabwoba, imiyoborere mibi, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi. Ibi bikeneye igisubizo gihamye mu karere ndetse n’umugabane wa Afurika mbere yo gushakira ubufasha ahandi. Ndizera ko ubumenyi muzahakura buzazana impinduka nziza mu bihugu byanyu no mu karere ndetse no ku Mugabane wa Afurika.”

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama, Maj. Gen. Jean Bosco Kazura, yavuze ko inama nk’iyi ifasha abasirikare bakuru kumenya neza ibibazo biriho n’umusanzu batanga ngo bikemuke.

Ati “Inama nk’iyi iba ihuje abasirikare bakuru kuko nibo bayobozi w’ingabo b’ejo hazaza. Iyo bahuriye hano bigira hamwe ibibazo Isi ifite mu by’umutekano bakareba uko batanga umusanzu mu kubikemura kandi izayibanjirije zagiye zitanga umusaruro ufatika”.

Impuguke mu bibazo by’umutekano, wanabaye Ambasaderi wa Nigeria mu kanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye, Prof. Ibrahim Kambare, yavuze ko amavugurura yakozwe mu muryango wa Afurika Yunze ubumwe yitezweho umusaruro ku bibazo by’umutekano byugarije uyu mugabane.

Yagize ati “Ibijyanye n’umutekano bisaba ubufatanye bw’ibihugu, byaragaragaye muri Somalia na Mali ko hari umutekano muke ariko ugasanga ingamba zifatwa ni ugukumira gusa ariko turizera ko amavugururwa yakozwe na Perezida Paul Kagame mu muryango wa Afurika yunze ubumwe azazana impinduka kuko harimo uburyo akanama k’umutekano kazajya kagenerwa ingengo y’imari”.

Iyi nama izamara iminsi itatu yateguwe n’Ishuli Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ku bufatanye na Kaninuza y’u Rwanda. Yitabiriwe n’abasirikare bakuru 45 baturuka mu bihugu birimo Repubulika ya Czech, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, u Rwanda, Sénégal, Uganda, Tanzania na Zambia

Niyomugabo Albert


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru