Yashyizweho kuri12 November, 2016 | 15:37

Ese Boko Haram yaba Itandukaniye he n’Idini ya Islamu

Boko Haram yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 2014 mu kwezi kwa gatandatu. ariko agatsiko kayo kari gasanzwe kariho mu gihugu cya Nigeria mu myaka isaga icumi ishize. Uyu mutwe ntiwaje ku bw’impanuka ahubwo washinzwe na bamwe mu basirikare bakomeye ndetse na b’umwe mu bwoko bw’idini ya Islam bukorera mu majyaruguru y’igihugu cya Nigeria.

Amateka ya Boko Harama yatangijwe n’Umwe mu bigishaga ikorowani witwaga Mohammed Marwa , wavutse 1927. Ku myaka ye 18, yagiye I Kano, ubu ni mu majyaruguru y’igihugu cya Nigeria, atangira umwuga we wo kwigisha iby’idini ya Islam. nyuma yaho rero nibwo Yatangiye gusebya umuco wo mu burasirazuba maze avugako batuka Imana kubera ko abenshi bari abakirisitu.

Ndetse avugako gusoma ikindi gitabo kitari Koran ari icyaha gikomeye ndetse akaba ari ikimenyetso cy’ubupagani. Icyo gihe Ndetse abaturage cyane cyane abanyakatolike babuzwa gusoma ibitabo bya Mutagatifu Augustin, kuko yanavuga ko Atari ukuri ahubwo ukuri ari ibyavuzwe n’ Intumwa y’Imana ariwe Muhammed.

Ariko iki gitekerezo cyaje guburizwamo na Leta ndetse irakirwanya , ariko kuko yari yaramaze kubikwirakwiza mubaturage cyane cyane abo mu majyaruguru, leta ifashe icyenezo cyo kurwanya ibyo bitekerezo, abaturage bahise bigomeka k’ubutegetsi ahagana mu mwaka wa 1980, cyane cyane abo muri Kano mu majyaruguru ya Nigeria. Nyuma yo kwigomeka ku butegetsi, icyo gihe hahise haba intambara ya Leta n’abasiviri ndetse iza guhitana abarenga ibihumbi 4(4000).

Nyuma y’imyaka ibiri abanzwi ku izina rya "Maitatsines" bo mu manyaruguru batangije intambara mu gace ka "Gongola State " bahangana na leta maze abarenga 1000 bahasiga amagara iyo ntambara ikaba yarishingiye ku madini.

Kuva icyo gihe na nyuma y’ubwigenge, igihugu cya Nigeria cyakomeje kurangwa n’amacakuberi ashingiye ku madini arinabyo byabaye intandaro y’udutsiko rw’abarwanyi bagamije gushaka ubuyobozi ndetse n’imitungo kamere.

Mu majyaruguru y’igihugu cya Nigeria niho higanje abayoboke ba Islamu bo mu bwoko bwa "Hausi na Fulani" aba bakaba ntaho bahuriye n’abaislam basanzwe ,ahubwo bashingiye ku ivangura. Naho mu majyepfo ya Nigeria niho higanje abaturage baba abakristu n’abandi bake b’abaslamu.

Uku gutandukana kwa aba Islamu bo mubwoko bwa Hausi na Fulani kwaje kongera imbara mu mwaka wa 1999 ubwo leta yahinduraga itegeko rya "Sheria" ryahoze ari itegeko ry’ubutaka mu majyaruguru ya Nigeria . maze Nigeria imaze kugira ubwigenge niho leta yafashe icyemezo cyo guhindura itegeko rya "sheria" , maze aho kuba itegeko ry’ubutaka rihinduka itegeko ry’umuryango , aba Islamu bose maze bashyigikira iryo tegeko bemeza ko ryateza imbere igihugu.

Ariko uguhinduka kw’itegeko ntikwavuzwe ho rumwe maze biza kugera no mu majyaruguru, ahagana mu mwaka wa 1970 ubwo baba islamu bo mu mutwe wa " Maitatsine" bari bamaze kubona abaterankunga maze biyemeza kurwanya iryo tegeko. Mu mwaka wa 1999 maze aba iSlamu bo mu majyarugruru bakora imyiyereko yo kurwanya iryo tegeko barwanya benewabo.

Ibyo byatumye bakomeza gukora imyigaragabyo ari nako bahohotera abantu , nyuma baza kwifondamo umutwe wa Kislamu maze bawita Boko Haramu. Boko haramu ukaba ari umutwe wa Kislamu ukorera mu majyaruguru ya Nigeria ukaba ushingiye ku ivangura ndetse no guharanira ubutegetsi n’umutungo kamere.

Mu mwaka wa 2014 ukaba aribwo wagize ibirindiro binini ndetse ukanigaragaza ku mugaragaro nk’umutwe urwanya Ubutegtsi. Boko haram imaze kugira ibirindiro byinshi mu bihugu by’amajyaruguru nkaCameron na Mali ndetse n’ahandi. ariko ukomeza gukora ibikorwa by’ihohotera ndetse no kwica abantu hirya no hino muri afurika.

Yanditswe na Ukurikiyemfura Leonce/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe