Yashyizweho kuri11 September, 2020 | 21:18

Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Repubulika ya 2 kw’isonga buyobowe na Habyarimana nti buteze ku zibagirana mu mitima ya benshi - CNLG

Nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Perezida Habyarimana Juvénal amaze gufata ubutegetsi habayeho ihumure ry’igihe gito, abantu babanza kwibeshya ko abazaniye agahenge kubera amagambo meza yarangaga imbwirwaruhame ze.

Ariko ibyo ntibyatinze, kuko na we yahise akomereza mu murongo w’amacakubiri watangijwe na Perezida Kayibanda, atonesha abo mu Rukiga (Abakiga), igice Perezida Habyarimana yakomokagamo (Gisenyi, Ruhengeri na Byumba), aheza muri rusange Abatutsi n’Abahutu b’Abanyenduga (Gitarama, Butare na Gikongoro).

Uwo murongo Perezida Habyarimana yahise anawinjiza mu murongo wa politiki y’igihugu mu cyo ubutegetsi bwe bwise “Politiki y’iringaniza”.

Iyo politiki y’irondabwoko n’irondakarere yakoreshejwe mu burezi igamije guheza abana b’Abatutsi n’abandi batari Abakiga. Umututsi akabura ishuri atabuze ubwenge, Umuhutu akabona ishuri agendera ku butoni bw’ubwoko cyangwa akarere aturukamo. Umututsi akabura akazi atabuze ubushobozi.

Umubare munini w’Abatutsi wakandamijwe na “Politiki y’iringaniza”, abenshi bagana ubuhinzi n’ubucuruzi byo gushaka amaramuko nyuma yo kwimwa amahirwe yo kwiga.

Mu miyoborere ye, Perezida Habyarimana yakomeje gushishikazwa n’inyungu z’Abahutu ari na ko azamura igice yakomokagamo cy’amajyaruguru y’igihugu. Kimwe na mugenzi we Perezida Kayibanda, Perezida Habyarimana yashinze mu 1975 ishyaka rimwe rukumbi rya MRND na ryo ryubakira ku ivangura, irondabwoko n’irondakarere, rikomeza ingengabitekerezo ya PARMEHUTU yatangijwe na Kayibanda.

Kuva mu 1985, ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana bwahuye n’ibibazo bitandukanye birimo inzara mu baturage, gutakaza agaciro k’ibihingwa ngengabukungu ku isoko mpuzamahanga n’ibindi.

Bigeze mu 1988, habayeho gusakuza kw’amaradiyo n’ibinyamakuru mpuzamahanga bivuga ku mpunzi z’Abanyarwanda ziba hanze. Kubera politiki y’ivangura n’irondakoko yari yarimakajwe mu gihugu, Perezida Habyarimana nta gaciro yigeze aha icyo kibazo. Nibwo ahubwo yavuze mu buryo bweruye ko igihugu cyuzuye, bityo ko nta mwanya impunzi z’Abatutsi bameneshejwe bafite mu gihugu.

Mu 1989, hadutse na none ikibazo cy’urwikekwe n’ihangana mu buyobozi, hazamuka ibitekerezo ko Perezida Habyarimana yaheje mu butegetsi Abahutu badakomoka mu gace k’amajyaruguru.

Ibyo byazanye umwuka mubi mu buyobozi, bikurikirwa n’imfu zidasobanutse z’abayobozi barimo Padiri Sindambiwe Sylidiyo wari ukuriye Kinyamateka, Depite Nyiramutarambirwa Felicula, Sebukura n’abandi. Imfu zabo zabaye urujijo.

Hari kandi Umunyacyangugu Nkubito Alphonse Marie wari Umushinjacyaha ariko atemera ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu. Kudashyigikira abicanyi kwe byamuviriyemo kwimurwa bya hato na hato mu buryo bugaragarira buri wese ko icyari kigamijwe wari umugambi wo kumunaniza mu kazi ke.

Muri icyo gihe kandi hatangiye gusakara amakuru ko u Rwanda rugiye guterwa n’Abatutsi bahunze igihugu. Ibyo byatumye ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana butangira gukurikirana ibikorwa by’Abatutsi, hafatwa ingamba zo kubima impapuro z’inzira (Laissez-Passer), kumenya aho bari n’ibyo barimo n’ibindi.

Ni bwo mu kwezi kwa Nyakanga 1990, mu yahoze ari Komini Gisuma, uwitwa Rutayisire Théoneste yashyingiranywe n’umukobwa wa Gategabondo Egide wari umukire cyane atuye i Bukavu aho yari yarahungiye ariko akomoka i Mutimasi mu yahoze ari Komini Cyimbogo.

Ubukwe bwa Rutayisire Théoneste bwafashwe nk’ikintu kidasanzwe muri Cyangugu kubera uburyo bwitabiriwe n’abantu benshi baturutse muri Kongo, i Burundi no hirya no hino mu gihugu. Nyuma y’iminsi mike ni bwo PFR-Inkotanyi yatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990.

Kubera uburyo ibikorwa by’Abatutsi byari bisigaye bikurikiranwa umunsi ku wundi, hahise hakwirakwizwa amakuru ko hari Inyenzi nyinshi zinjiye muri Cyangugu zitwaje ubukwe bwa Rutayisire Théoneste. Ibyo byatumye Abatutsi bo muri Perefegitura ya Cyangugu bahozwaho ijisho mu buryo bwihariye, benshi mu batashye ubukwe bwa Rutayisire Théoneste bafungwa mu biswe ibyitso by’Inkotanyi.

Urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, byabaye urwitwazo rwo kongera umurava mu bikorwa by’urugomo byakorewe Abatutsi mu buryo buhoraho kugera Jenoside yakorewe Abatutsi ishyizwe mu bikorwa.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe