Yashyizweho kuri17 September, 2018 | 11:23

Havumbuwe urwengero rw’inzoga rukuze kurusha izindi kw’isi

Abashakashatsi baravuga ko batahuye urwengero rw’inzoga rukuze mu myaka kurusha izindi ku isi, ndetse n’ibisigazwa by’inzoga imaze imyaka ibihumbi 13, mu buvumo bw’amateka buri hafi y’umujyi wa Haifa mu majyaruguru ya Israel.

Bavumbuye ibyo, ubwo bakoraga ubushakashatsi ku mva yashyingurwagamo abantu banyuzagamo bakagenda bimuka n’abari batunzwe no gusoroma imbuto.

Byari bisanzwe byibazwa ko kwenga inzoga byaba byaratangiye nko mu myaka ibihumbi 5 ishize, ariko ubu bushakashatsi bushobora kuba bugiye guhindura amateka y’inzoga uko yakabaye.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi kandi bisa nk’ibisobanuye ko inzoga itengwaga gusa mu gihe habaga hakorwaga imigati nkuko mbere byatekerezwaga.

Aba bashakashatsi bavuga ko badashobora kumenya icyatangiye mbere - gukora imigati cyangwa kwenga inzoga.

Ndetse mu kinyamakuru cyandika ku bushakashatsi ku mateka ajyanye n’imibereho ya muntu cya Journal of Archaeological Science: Reports, basa nk’abavuga ko inzoga yengwaga mu mihango yo kwibuka abapfuye.

Li Liu wigisha kuri kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wayoboye itsinda ry’aba bashakashatsi, yanditse agira ati"Ibi ni byo bimenyetso bya kera cyane kurusha ibindi bigaragaza inzoga yakozwe n’umuntu ku isi."

Iyi nzoga ya kera, yari imeze cyane nk’igikoma cyangwa ikindi kintu gifatira, byibazwa ko uko yari imeze bitandukanye cyane n’inzoga izwi yo muri ibi bihe.

Muri ubu buvumo bwa Raqefet mu misozi ya Carmel muri Israel, hanatahuwe ibinogo byifashishwaga nk’amasekuru

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe