Yashyizweho kuri28 September, 2017 | 10:12

Uruhinja rwakuwe mu ishyamba nyuma gutabwayo n’umuntu utaramenyekana

Mu Karere ka Rusizi hari uruhinja rw’amezi abiri rwakuwe mu ishyamba ari ruzima nyuma gutabwayo n’umuntu utaramenyekana. Mu ku itariki ya 27 Nzeli 2017 nibwo urwo ruhinja rwasanzwe mu ishyamba bigaragara ko rwarayeyo kuko rwari rwanyagiwe n’imvura yari yaguye.

Urwo ruhinja rwakuwe muri iryo shyamba kubera abashumba bari baharagiye.

Abo bashumba ngo bumvise umwana urira bagiye kureba basanga ni urwo ruhinja bahita batabaza; nkuko Uwizeyimana Alphonsine, umubyeyi urwaje urwo ruhinja abisobanura.

Agira ati “Abana bari baragiye inka babona umwana ari kuririra mu gihuru, babona umugabo wanjye yari hafi aho baramubwira bati ‘tubonye umwana ari kuririra mu gihuru!”

Akomeza agira ati “Umugabo ahageze asanga umwana ari kurira noneho bahamagara imbangukiragutabara imuzana hano ku bitaro bya Gihundwe.”

Akomeza avuga ko bazarera uyu mwana kuko ngo babona ari umugisha Imana yashatse kubaha.

Nyiranzabahimana Clementine, uyobora “Isange On Stop Center” mu bitaro bya Gihundwe avuga ko bakiriye uru ruhinja rumeze nabi kuko rwari rwanyagiwe rufite n’inzara.

Ariko ubu ngo rumeze neza kuko rwitaweho bakaruvura, bakanarwambika imyenda.

Agira ati “Ashobora kubaho cyane kuko uko yaje siko akimeze hari imiti abaganga bashoboye kumuha yo kumwongerera imbaraga.”

Hategekimana Clever, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe yatangaje ko kugeza ubu batari babona uwataye urwo ruhinja.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe