Yashyizweho kuri27 March, 2019 | 20:13

Rusizi:Hatangiye umukwabu wanafatiwemo abakoresha abana batujuje imyaka imirimo ivunanye

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangiye umukwabu uzahoraho wo gukura abana mu mirimo ivunanye bakoreshwa na bamwe mu bantu baba babahaye akazi kandi batujuje imyaka.

Umukwabu wo gushakisha aba bana no gufata ababakoresha watangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Werurwe 2019, watangiriye mu mujyi wa Rusizi ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano bagenda bareba aho abo bana baherereye mu bice bitandukanye by’umugi.

Abenshi mu bana bahise baboneka ku ikubitiro basanzwe mu mirimo y’uburobyi, mu isoko bikorera imizigo, ubucuruzi ndetse n’abana bareba amafirimi mu tubari. Benshi muri aba bana bavuga ko bacikije amashuri bajya gushaka ubuzima ndetse ngo hari n’abatumwa n’ababyeyi babo.

Umwana w’imyaka 12 twaganiriye yagize ati”bamfashe naje gushaka imibereho ababyeyi nibo baba banyohereje barambwira ngo njye gushaka ibyo turarira.”

Mugenzi we nawe w’imyaka 13 yungamo ati” maze myaka ibiri nararetse ishuri narivuyemo kubera ubushobozi buke, ubu ncuruza isambusa abo nkorera bakampemba ibihumbi 7,000 ku kwezi.”

Bamwe mu bafatanywe abana bemera amakosa ariko ku rundi ruhande bakavuga ko ari ugufasha abana ngo badafite uko bagira.

Niragire Olivier yafatanywe umwana amujyanye kumufasha gucuruza ihene.

Mukayisenga Alphonsine yafatanywe abana babiri umwe yafatiwe mu mujyi ari gucuruza isambusa. Uyu mudamu we avuga ko yari abamaranye icyumweru mu nzu abe bajya kwiga ariko aba akirirwa abakoresha imirimo itandukanye.

Asobanura ko atazi aho baturutse akanavuga ko ari impuhwe yabagiriye kuko ngo bari babuze aho kuba.

Ati "Ese nimba narabagiriye impuhwe barajya kumfunga kubera ko natoye abana nkabagirira neza cyakora sinzi aho baturutse kuko sijya mbona umwanya wo kubaganiriza.”

Habiyaremye Frodouard Umukozi w’akarere ushinzwe ubugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Rusizi yavuze ko uyu mukwabu uzakomeza ari na ko barushaho guhana bihanukiriye abazajya bagaragarwaho gukoresha abana imirimo itari iyabo.

Ati”uyu munsi hagaragaye imirimo y’ubwoko butatu ikoreshwa abana. Hamwe ni mu burobyi, ahandi ni hano mu isoko aho bagenda bikoreye imizigo y’abantu, hari abandi babakoresha mu rugo kubera ko babahemba make, duhereye uyu munsi aba bafashwe barahabwa ibihano bijyanye n’itegeko hari abahabwa igihano kirenze miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda.”

Biteganyijwe ko uyu mukwabu uzagera mu mirenge yose kandi ukazahoraho mu gihe cyose abana bakigaragara mu mirimo itari iyabo kandi barataye amashuri.

Kuri uyu munsi wa mbere hakaba hafashwe abana babarirwa muri 30, abenshi bakaba ari abaturuka mu mirenge y’icyaro y’akarere ka Rusizi no mu karere ka Nyamasheke gaturanye na Rusizi bavuga ko baba baje gushakira imibereho mu mugi wa Rusizi.

Ahatungwa agatoki hakunze kugaragara bene aba bana ni mu kiyaga cya kivu,mu mirima y’icyayi mu mirima y’umuceri mu kibaya cya Bugarama, mu isoko riri rwagati mu mugi wa Rusizi utaretse no mu maresItora ndetse no mu ngo z’abagaragara ko bishoboye.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

- 2 months ago

Murasara Mubareke Barakenye

Izindi nkuru