Yashyizweho kuri17 September, 2018 | 16:47

Nairobi: Guverineri yatunguwe no kuvumbura mu bitaro impinja 12 zapfuye zigahishwa mu bikarito

Guverineri w’umujyi wa Nairobi, Mike Sonko, yasuye bitunguranye Ibitaro bya Pumwani atungurwa no kuvumbura imirambo 12 y’impinja yari ihishwe mu makarito aho yari yazingiwe hamwe mu mifuka y’amasashi ishyirwa mu makarito atatu ihishwa mu bubiko bwegereye uburuhukiro, aho umurambo umwe wari ukwawo, itandatu iri ukwayo mu ikarito imwe, indi itanu nayo iri hamwe.

Guverineri wa Nairobi yasuye ibi bitaro bitunguranye ari kuri moto, aho yatangaje ko ibi yabikoze nyuma yo kubona video igaragaza bamwe mu bakozi b’ibitaro bya Pumwani basohora imirambo.

Akaba yavuze ko abaturage bavuze ko hari imashini abakozi b’ibitaro bazimije yo muri materinite (Maternity) bigatuma ubuzima bw’impinja buhagendera.

Ati “Ndashaka gutangaza nkomeje ko ubuzima bw’umuntu bukwiye kubahwa uko byagenda kwose.Hari ibihano bizafatirwa umuntu wese ubangamira serivisi nziza zihabwa ababyeyi na bashiki bacu baza kubyarira muri ibi bitaro".

Daily Nation ikomeza ivuga ko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwagowe no gutanga ibisobanuro ku kuntu iyo mirambo yabitswe mu makarito mu gihe umwe mu bakozi yari yabwiye guverineri ko umwana umwe ari we wapfuye mu masaha 24 yari ashize, ariko Guverineri amubwira ko afite amakuru ko hari abandi bapfuye.

Nyuma yo kumwereka umurambo umwe wari mu ikarito uwo mukozi yari amaze kuvuga ko ari we wapfuye, Guverineri yategetse undi mukozi gufungura amakarito yari arimo indi mirambo 6, ndetse ategeka ko bafungura indi basangamo imirambo itanu yose.Bityo abana 12 aribo babuze ubuzima mu munsi umwe.

Nyuma y’ibi, guverineri yahise asaba igipolisi gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati “Iki ni ikibazo cya polisi. Ntushobora kubura impinja 12 mu munsi umwe”

Abayobozi bakuru 3 b’ibi bitaro barimo Catherine Mutinda ukuriye ibitaro,Dr James Kamau ukuriye abakozi ndetse na Zadock Angahya ushinzwe kwita ku mpinja zihavukira bahise bahagarikwa ku mirimo yabo.

Si ubwa mbere ibitaro bya Pumwani bivuzwe mu itangazamakuru kubera imikorere idahwitse aho ubushize byavuzwemo cyane ubujura bw’impinja, kutita ku barwayi, gutanga serivisi mbi no gufata nabi abagore bagiye kubibyariramo.

Salongo Richard


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe