Yashyizweho kuri29 July, 2016 | 05:51

Muhanga:Abana 37 bafite ubumuga ntibazi aho imiryango yabo iherereye

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika, Mukamwezi Léoncie, Umuhuzabikorwa w’ishuri urugo rw’impuhwe, avuga ko mu banyeshuri 167 biga muri iki kigo, mirongo itatu na barindwi ari bo badafite imiryango.

Umunsi ngarukamwaka w’umwana w’umunyafurika Akarere kawizihirije mu kigo cyigirwamo n’abana bafite ubumuga butandukanye bw’ingingo, ubwo mu mutwe, ndetse n’ubukomatanyije, ikigo giherereye mu murenge wa Nyamabuye.

Mukamwezi Léoncie, Umuhuzabikorwa w’ishuri ryitwa urugo rw’impuhwe, avuga ko hari ibyo igihugu cyakoze byo guha buri mwana wese uburenganzira bwo kwiga, kandi ngo byafashije umubare munini w’abana bakomoka mu miryango ikennye kubona amashuri.

Gusa anavuga ko hari abana 37 bafite batazi aho imiryango yabo yaba iherereye ku buryo iyo bagenzi babo bagiye mu biruhuko bo bihamira mu kigo.

Yagize ati:«Aba bana bagiye batorangurwa hirya no hino mu gihugu, ku buryo kumenya ababyeyi babo ari ikibazo kidukomereye ndetse kinabangamiye aba bana bafite ubumuga.»

Uyu muyobozi akavuga ko hari igihe kimwe usanga bigunze, ariko ko ngo bahisemo kubabera ababyeyi, gusa agasaba ko bagomba kunganirwa cyane cyane mu gihe barwaye kuko kubageza kwa muganga ari byo bibagora kurushaho.

Mukankaka Elvanie, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’abana mu Karere ka Muhanga, avuga ko hari ibikorwa iyi komisiyo yatangiye cyo gukura abana b’impfubyi mu bigo, kandi ko hari umubare utari muto bamaze kugeza mu miryango.

Mukankaka akavuga ko abana bafite ubumuga bukabije bazakomeza kuba muri ibi bigo, kuko ababyeyi batahabwa ubumenyi n’ibikoresho byatuma bahabwa abana bafite ubumuga.
Yagize ati:«Tugiye gukora ubuvugizi turebe ko hari inzego zaha iri shuri imodoka ndetse no kubegereza ibikorwa by’ubuvuzi,»

Mu Karere ka Muhanga, abana 51 nibo bari mu bigo by’imfubyi, icumi n’umunani muri bo bajyanwe mu miryango.

Iri shuri ngo rihawe ubufasha butandukanye ryazamura izindi nyubako, rikakira umubare munini w’abana bafite ubumuga.
Abana 37 bafite ubumuga ntibazi aho imiryango yabo iherereye

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe