Yashyizweho kuri16 May, 2017 | 08:04

Mu bantu Imana yaremye habonekamo bamwe baremwe mu buryo buteye ubwoba

Bamwe mu bantu batuye isi bemera ko umuntu yaremwe n’Imana kandi imurema mu ishusho yayo, muri abo bantu Imana yaremye habonekamo bamwe baremwe mu buryo budasanzwe kandi buteye ubwoba bigatuma benshi bibaza impamvu yabyo.

Abahanga mu bijyanye n’ubumenyamuntu hari ibyo bagerageza gushakisha impamvu yabyo rimwe na rimwe bakabimenya, ubundi bagakeka cyangwa se bikabananira burundu, na none bagashakisha uburyo bwose bushoboka kugirango bavure cyangwa bahindure buzima bwa bene abo bantu bikanga

Bamwe mu bantu batuye isi bemera ko umuntu yaremwe n’Imana kandi imurema mu ishusho yayo, muri abo bantu Imana yaremye habonekamo bamwe baremwe mu buryo budasanzwe kandi buteye ubwoba bigatuma benshi bibaza impamvu yabyo.

Abahanga mu bijyanye n’ubumenyamuntu hari ibyo bagerageza gushakisha impamvu yabyo rimwe na rimwe bakabimenya, ubundi bagakeka cyangwa se bikabananira burundu, na none bagashakisha uburyo bwose bushoboka kugirango bavure cyangwa bahindure buzima bwa bene abo bantu bikanga ndetse hari n’igihe abo bantu baburira ubuzima bwabo muri iryo gerageza.

Abenshi muri aba bantu bavukira mu bihugu byo ku migabane y’Aziya, Amerika n’u Burayi kurusha uko bikunda kugaragara mu mugabane wa Afurika.

Umwana wavukanye intoki n’amano 31

Ubusanzwe bimenyerewe ko umuntu avukana intoki 10 n’amano 10 byose bikaba 20 ariko mu mwaka wa 2010 mu bushinwa hagaragaye umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu wavukanye intoki 5 z’ inyongera n’amano atandatu y’inyongera ku zisanzwe umuntu avukana. Bisobanuye ko muri rusange uyu mwana afite intoki n’amano byose hamwe 31.

Uyu mwana w’umuhungu utaragaragajwe amazina ye abaganga bagerageje kumuvura mu bitaro byo muri Shenyang ku buryo bamubaze ngo bakureho intoki n’amano by’inyongera ariko byashoje umwana asigaranye intoki n’amano 25 kuko zimwe zari zifatanye.

Umwana w’ukobwa w’imyaka 7 utarigeze arya kuva avutse

Umwaka ushize hagaragaye undi mwana w’umukobwa w’imyaka 7 witwa Tia McCarthy utarigeze agira icyo atamira cyangwa ngo anywe kuva avutse. Abaganga b’ abahanga mu by’ubuzima ndetse bakaba abajyanama bakomeye ku mirire y’umwana bagerageje gushakisha impamvu n’umuti wabyo babura igisubizo. Gusa bakeka ko uyu mwana Tia ashobora kuba afite imiyoboro idasanzwe mu gifu akaba ari byo bituma abaho kuko uyu mwana ntiyigeze asonza cyangwa ngo agire inyota, gusa banzuye ko Tia agiye kubabera umuntu bazakoreraho ubushakashatsi.

Tia yavutse ku buryo umuhogo we cyangwa inzira inyuramo ibiryo n’amazi (oesophage) nta sano n’imwe yari ifitanye n’igifu nyuma yo gusuzumwa n’abaganga akiri uruhinja. Ibi byatumye bafata umwanzuro wo gukoresha akagozi (sonde) kugira ngo bamugaburire barwana ku buzima bwe, bakomeje kugira icyizere ko natangira gukura ashobora kuzajya arya nta kibazo, ariko uko yagiye akura ni ko bagiye barushaho kuvumbura ko uyu mwana atajya asonza na gato.

Burya abagabo bararutanwa kuko ubwo Tia yari ageze mu kigero cy’imyaka icumi yaje kubonana na Dr Marguerite Dunitz-Scheer umuhanga mu kwigisha abana kurya, ni bwo igitangaza kidasanzwe cyagwiririye muryango we, maze Tia atamira ibiryo ubwa mbere mu buzima bwe ariko akajya arya ibyoroheje nk’isupu, n’ibindi.

Umwana ugaragara nk’ uruta nyina ubukuru


Ku munsi w’isabukuru ye y’imyaka 14 gusa y’amavuko, Hayley byagaragaraga ko ari we mukuru kuri nyina.

Uyu mwana w’umukobwa yarwaye indwara idakunda kugaragara cyane, gusa ibyamugezeho akaba ari indwara yitwa Progeria. Iyi ni indwara ituma umuntu akura imburagihe ku buryo ihindura umwana muto umusaza cyangwa umukecuru.

Igitabo "Old Before my Time" kigaragaza ko uyu mwana w’umukobwa Hayley yari afite umubiri w’umuntu ufite imyaka 105.

Uyu mwana w’ukobwa w’imyaka 14 ungana n’umukecuru w’imyaka 105 yakiriye ubuzima yiberamo kuko bitamubuza gukora ibyo agomba gukora buri munsi akaba ari umwana wa 89 ugaragayeho iyi ndwara ya Progeria mu bihugu 32.

Yanditswe na Salongo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe