Yashyizweho kuri18 October, 2016 | 15:29

Minisitiri w’Ubutabera yasabye Imirenge n’utugari kutajenjekera ibibazo byugarije abana

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko amaraporo avuga ko abana bajyanwa mu bigo ngororamuco batotezwa bagakorerwa n’iyica rubozo, akorwa n’abihishe inyuma y’imiryango mpuzamahanga, bitwaza uburenganzira bwa muntu bashaka ko urubyiruko rw’igihugu ruhera mu ngeso mbi.

Ubwo Minisisitiri Busingye yasuraga ikigo ngororamuco cya Nyabishongo giherereye mu murenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu, amaze kuganira n’abana bakuwe mu ngeso mbi bakagororwa, yatangaje ko abakora raporo nk’izo ari abavugabinyoma.

Ati “Baba batazi ibyo bavuga kuko ntibigerera aho abana bagororerwa ngo bamenye ubuzima babayeho.”

Minisitiri Busingye avuga ko abana baba mu bigo ngororamuco babayeho neza kuko Leta ibakura mu buzima bwo kunywa ibiyobyabwenge n’ubujura ikabatoza ikinyabupfura n’indangagaciro zibereye umwana w’Umunyarwanda.

Yagize ati “ Ariya maraporo ntabwo ashingiye ku muntu wafashe inzira ngo aze i Mudende yicare aha aganire n’abana amenye aho bavuye n’aho bageze n’uko babayeho, iyo rero utafashe umwanya ngo wumve impamvu igihugu gikora ikintu runaka, ahubwo ukavuga ibyo wishakiye uba ufite ikibazo.

Akomeza agira ati “ Barakora raporo ngo mu Rwanda bafunga abana, babakorera iyica rubozo? Ariko twe turavuga tuti ‘Gereza ntabwo ari iy’umwana w’imyaka cumi n’ine, cumi n’itanu, cyangwa cumi n’itandatu, kuki umwana atahabwa andi mahirwe?”

Minisitiri Busingye akomeza avuga ko u Rwanda ruramutse rwubahirije ibyo iyo miryango mpuzamahanga isaba rwatakaza abana barwo, kandi hari inzira yo kubafasha kuba abagabo bahamye.

Ati “ Biriya batangaza, ni ibintu bishobora gutuma igihugu gitakaza abana ntikibakure mu rumogi, ubusinzi, ubujura n’izindi ngeso mbi zose ariko kuri iyo miryango, kunywa urumogi, ni uburenganzira bwa muntu, kuba umusinzi, ibyo niba ari byo bita uburenganzira u Rwanda rufite amahitamo bitewe n’aho igihugu cyavuye n’aho gishaka kugera.

Minisitiri Busingye asaba buri Munyarwanda wese kugira uruhare mu burere bw’Umwana, kuko Leta ifite ingamba zo gukorana n’inzego zose bakarushaho gukumira icyatuma abana bishora mu biyobyabwenge.

Ati “Abana bakiri hanze bajya mu businzi bajya mu biyobyabwenge, bishora mu ngeso zidashobora kububakira ejo hazaza, ndasaba ko ubutegetsi bw’igihugu mu mirenge, mu tugari, ababyeyi dufatanye turinde aba bana.”

Ibigo ngororamuco bijyanwamo abana biganjemo abakurwa ku mihanda barasariswe n’ibiyobyabwenge n’ubujura.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, uherutse gusohora icyegeranyo gishinja u Rwanda gufunga abana bato no kubakorera itotezwa ririmo nko gukubitwa, kurazwa ahantu habi n’ibindi.

Ikigo cya Nyabishongo kimaze kunyuramo abana 3000, muri bo 1900 bajyanywe Iwawa aho bagera bakiga imyuga itandukanye irimo ububaji, ubwubatsi n’ubudozi, naho abandi basubijwe mu miryango yabo .

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru