Yashyizweho kuri3 November, 2017 | 10:54

Kigali:Abanyeshuri ba Lycée bigaragambije

Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Lycée de Kigali bakoze imyigaragambyo bifungirana mu icumbi ‘dortoir’ bavuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwabimye imigati n’inyama.

Abigaragambije ni bamwe muri 400 biga baba mu kigo; icumbi ryabo ryari risanzwe ribaho ingufuri ariko bayikuyeho bashyiraho iyabo nto biguriye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bwategereje ko babyuka buraheba.

Ubashinzwe yagiye kubareba asanga bakingiye imbere, abasabye gukingura bavuga ko bashaka ko umuyobozi mukuru w’ikigo, ngo abasobanurire impamvu bamaze iminsi bagaburirwa nabi.

Abanyeshuri batangaje ko hashize icyumweru badahabwa umugati nkuko babyemererwa ndetse ngo kuva iki gihembwe cyatangira, ntibakigaburirwa inyama nkuko byajyaga bikorwa buri wa Gatatu w’icyumweru.

Martin Masabo, yavuze ko ubusanzwe abanyeshuri bose bahabwa igikoma kirimo amata n’umugati mu gitondo, ndetse na buri cyumweru bakagaburirwa inyama.

Ati “Iyo wiga ugomba kwihangana…umuntu uwo ari wese agomba kwihangana n’igihugu turihangana, n’isi ikihangana; iyo bigeze ku kurya ntabwo wigaragambya.”

Yabasobanuriye ko bamwe mu babyeyi batarishyura amafaranga y’ishuri ndetse hakaba n’andi mafaranga ikigo kitarishyurwa na Leta n’indi mishinga.

Ati kandi “Abana b’ababyeyi bishyura bagomba gusangira n’abatarishyura. Ubu ngubu amafaranga nta yahari, amafaranga ari hanze yagombaga gusoza igihembwe ndetse tukanakomeza, ubu ntayo ariko tugomba gukora tukayabona, murabyumva?”

Ubuyobozi buvuga ko kugeza ubu ababyeyi babereyemo ikigo umwenda wa 15 686 000 Frw. Ntiburanabona amafaranga ya leta yo kugaburira abana (school feeding) y’igihembwe cya gatatu angana na 4 673 000 Frw n’asanzwe agenerwa amashuri abanza n’ay’isumbuye (capitation grant) 1 208 000 Frw.

Bwasobanuriye abanyeshuri kandi ko kuba ibiribwa bimwe byavanweho byanatewe n’imishinga irihira abanyeshuri bamwe nka Imbuto Foundation itarishyura 1 532 500 Frw, FARG yo ntirishyura amafaranga y’ishuri y’umwaka ushize wa 2016 angana na 1 077 000 Frw. Ayo mafaranga yose ateranyijwe angana na miliyoni zisaga 24.

Masabo avuga ko babonye batangiye gufata amadeni ku muntu ubazanira imigati bagahitamo kuba bayivanyeho kuva mu minsi ibiri ishize mu gihe bagitegereje amafaranga, naho inyama zo bari bamaze ibyumweru bibiri (inshuro ebyiri) gusa batazigabura.

Umuyobozi avuga ko nta mwana yirukana, ahubwo ko agiye kubaganiriza akabasaba kunyurwa na duke twabonetse, bakishimira byibuze ko bakibona igikoma kirimo amata, bakabona n’ibindi byose bisabwa ku ishuri.

Avuga ko yavuganye na Minisiteri y’Uburezi ikamubwira ko amafaranga yo kugaburira abana yamaze koherezwa, yageze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ikiyakerereza kikaba uruhererekane rusanzwe rwo mu mabanki.

Yizeye ko nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri aba yazibye icyuho kiri mu ifunguro ryiza rigenerwa abiga muri Lycée de Kigali.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe