Yashyizweho kuri8 December, 2017 | 08:07

Impaka zabaye ndende hagati y’Abadepite ku gusambanya umwana imbere ya Uwizeyimana Evode

Impaka zabaye ndende hagati y’Abadepite ku ngingo ivuga ku gusambanya umwana, mu gihe noneho abakoze icyo gikorwa bose ari abana.

Ibyo byagaragaye mu Nteko ishinga amategeko, kuri uyu wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2017, ubwo komisiyo ya politike n’uburinganire yari iri mu gikorwa cyo kwiga ku ngingo zigize itegeko ngenga riri kuvugururwa.

Ingingo ya 146 muri uwo mushinga ivuga ku cyaha cyo gusambanya abana, ni imwe mu ngingo 14 Abadepite batahise bemeza, aho zari zasubijwe guverinoma ngo igire ibyo ikosoramo, zikaba zongeye kugarurirwa komisiyo.

Muri iyo ngingo harimo igika kivuga ko umwana uri hagati y’imyaka 18 na 14 usamabanije undi na we uri hagati y’iyo myaka ariko akaba amurusha imyaka 3 ahanishwa gufungwa hagati y’imyaka 25 na 20.

Ibyo bivuze ko umwana usambanije uwo arusha imyaka itegeze kuri 3 adahanwa.
Kuri icyo gika, Abadepite bagaragaje ibyifuzo bitandukanye aho bamwe basanga gishyigikira ubusambanyi mu bana.

Depite Mukama Abbas agira ati “Murebe abana bafite imyaka 16, cyangwa 17 ni bakuru mu gihagararo pe. Aba bana turavuga ko nibasambana batazahanwa, ntibazashirira mu busambanyi ?”

Depite Mukamana Elisabeth we ati “Sinumva ukuntu abana b’imyaka 17 na 16 basambana ngo ntibahanwe. Ni ukuri aha harimo koreka abana.”

Perezida wa komisiyo ya politike n’uburinganire, Alfred Rwasa avuga ko nk’uko umwana utarageza ku myaka y’ubukure hari ibyo agenerwa ngo ni ngombwa ko ahanwa yasambanye.

Agira ati “Niba umwana w’imyaka 16 mu mategeko tuvuga ko yemerewe gukora akagenerwa umushahara, uwa 18 akaba yemerewe gutora, kuki batabazwa ko basambanye?

Akomeza agira ati “Cyangwa se byaba byiza iki gika tukiretse ntigisohoke mu mategeko, ariko niba twanditse ibi bintu bigasohoka nabifata nko guha icyuho aba bana cyo gusambana.”

Me Uwizeyimana Evode, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’ubutabera agaragaza ko mu kugena icyo gika habanje kurebwa byinshi muri sosiyeti nyarwanda.

Agira ati “Ku ngingo nk’izi twashyize uruhare runini mu kubaka umuryango nyarwanda. Kandi ntituze kwitiranya kubura inshingano z’umubyeyi ku mwana ngo tubikemurire mu bihano by’amategeko.”

Akomeza agira ati “Twaricaye dusanga nibura mu kwirinda kugwa mu nzira y’ibi bihano binagira ingaruka ku miryango, umwana uruta undi imyaka ibiri baba basa n’abajya kungana.”

Muri uwo mushinga kandi, hateganijwe ko umwana w’imyaka hagati ya 18 na 14 wasambanije undi uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa kimwe cya kabiri cy’igihano yagahawe aramutse afite imyaka y’ubukure.

Abadepite bifuza ko abana bose basambanye babihanirwa

Yanditswe na Chief editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

4 Comments

mwesigye - December 2017

Uyuwe ko mbona afite ivuzivuzi ryinshi cyane Gusa njye namusabira ibihembo byumunnwa we kuko byabaye too much

mwesigye Ronald - December 2017

Ariko uyu we ko mbona afite ivuzivuzi ryinshi ntabikorwa nkaho yagahaye uburere ngo arabashakira ibihano? narumiwe kabisa

mwesigye Ronald - December 2017

Ariko uyu we ko mbona afite ivuzivuzi ryinshi ntabikorwa nkaho yagahaye uburere ngo arabashakira ibihano? narumiwe kabisa Evode we Imana izaguhembere ibikorwa by’umunnwa wawe.

mwesigye Ronald - December 2017

Ariko uyu we ko mbona afite ivuzivuzi ryinshi ntabikorwa nkaho yagahaye uburere ngo arabashakira ibihano? narumiwe kabisa Evode we ntakubeshye uranshanga Imana izaguhembere ibikorwa by’umunnwa wawe.

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe