Yashyizweho kuri10 May, 2018 | 14:49

Gasabo: Byatwaye amasaha 5 kugira ngo polisi ibone umugore yataye umwana akinjira muri ruhurura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umubyeyi utaramenyekana yabonywe n’abapolisi nyuma yo guta umwana hafi ya rond-point iherereye ku Kisimenti ku muhanda ugana i Remera, agahita yinjira muri ruhurura.

Twasanze ibikorwa byo gushaka uyu mubyeyi birimbanyije ku muhanda
ugana mu Giporoso wari wafunzwe, imodoka ziri gukoresha uwerekeza ku Kimironko.

Abaturage bari i Remera bamwe muri bo bavugaga ko uyu mubyeyi ashobora kuba yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe nubwo nta rwego rurabyemeza.Gusa mu gihe uwo mubyeyi yararimo agishakishwa umwana yari ari kwitabwaho.

Uyu mugore winjiye muri ruhurura, Polisi yahise itangira kumushakisha, aza gufatirwa hafi na KCB muri metero nka 40 uvuye aho yinjiriye muri rond-point.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu mugi wa Kigali SSP Emmanuel Hitayezu yatangaje ko uyu mugore bikekwako ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati “ Polisi ikimara kubimenya yihutiye gushakisha uwo muntu bareba niba hari ibibazo yari afite ariko ubu ngubu yamaze gukurwamo, nyuma yo kumukuramo hagiye gukurikiranwa ngo harebwe icyatumye yinjiramo.”

Polisi yahise itwara uwo mubyeyi kugira ngo isuzume impamvu yatumye yinjira muri iyo ruhurura.

Ibi bimaze kuba nk’umuco kuko ibyo byo kujugunya abana byaherukaga kuvugwa mu karere ka Ngoma aho umubyeyi yabyaye umwana agahita amujugunya muri wese ariko umwana yaje gutabarwa arakira ndetse no mu karere ka Rubavu naho umubyeyi yataye umwana mu kimoteri gusa kubw’ibyago basanze yapfuye.

Uwo mugore yaje gufatirwa hafi na KCB

Byatwaye amasaha atanu bagishakisha umugore wataye umwana ku muhanda akanyegera mu kiraro

Harinze kwifashishwa tinga tinge bacukuru ngo harebwe neza aho uwo mugore yarengeye

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru