Yashyizweho kuri23 August, 2018 | 09:56

Dr Murigande yihanganishije abahungabanywa n’ukwimuka kwa hato na hato kw’amashami ya Kaminuza

Dr Chales Murigande, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, ntiyari azi ko ikigo cyahoze kitwa GLMC cyahindutse agashami k’ishuri ry’itangazamakuru rya Kaminuza y’u Rwanda.

GLMC cyari ikigo cyahoze gishinzwe guhugura abanyamakuru bakora itangazamakuru batararyize. Cyabigishaga imyaka ibiri ariko bakanabifatanya no gukora umurimo wabo w’itangazamakuru.

Nyuma cyaje kugirwa ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ariko rikagumana inshingano zayo ariko ntibyateye kabiri kuko ryahise rifunga imiryango.

Dr. Murigande yabimenye ubwo yari umutumirwa mu kiganiro “Ubyumva ute” cya KT Radio, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kanama 2018. Icyo kiganiro cyavugaga ku mihindagurikire n’iyimurwa rya hato na hato ry’amashami ya Kaminuza y’u Rwanda.

Umunyamakuru wa KT Radio yamubajije kuri izo mpinduka zitashimishije benshi ariko nawe asubiza ko nta cyo yari azi kuri iryo shuri.

Umunyamakuru yakomeje amusobanurira ko hari n’abari barahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere na Kaminuza y’u Rwanda, ariko we nk’utunguwe asa n’ubihakana agira ati “Izo mpamyabumenyi bazihawe na nde? Ryari?”

Dr Murigande yavuze ko ayo makuru atayazi, kandi ngo bwari ubwa mbere yumvise ko abarangije muri iryo shuri bagiye bahabwa na Kaminuza y’u Rwanda impamyabumenyi ya A1 mu ishami ry’itangazamakuru.

Ni ikibazo cyagarutsweho kenshi n’abohereza ubutumwa bugufi muri icyo kiganiro, babaza kuri iryo shuri ryamaze gufunga imiryango.

Umwe mu bohereje ubutumwa, yasabye Dr Murigande ko hagira icyakorwa abarangije muri GLMC bagashyirirwaho uburyo bwo gukomereza icyiciro cya kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Murigande, yavuze ko agiye gukurikirana akamenya neza GLMC, avuga ko abasaba gukomeza mu cyiciro cya kabiri bigiye kwigwaho n’ubuyobozi bwa Kaminuza, kikazafatirwa umwanzuro.

Yasubije iki ku kibazo cy’ishuri ry’itangazamakuru ryazanywe i Kigali ariko ntirihamare kabiri?

Ku birebana n’ishami ry’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda risubijwe i Huye nyuma y’imyaka itatu ryari rimaze i Kigali, Muligande avuga ko kuzana iryo shami i Kigali, byari muri gahunda yo gufasha itangazamakuru ubwo hashyirwagaho itegeko rivuga ko ukora umwuga w’itangazamakuru agomba kuba yararyize, biba ngombwa ko abanyeshuri biga banifashishwa mu mwuga.

Yavuze ko bwari uburyo bwo gukomeza kunoza ireme ry’amasomo bahabwa hifashishwa ibikoresho binyuranye biboneka muri Kaminuza ishami rya Huye harimo na Radio ya Kaminuza, Radio Salus.

Mu bibazo byakomeje kubazwa n’abaturage na bamwe mu barebwa n’icyo kibazo cyo guhindura amashami ya kaminuza aho akorera, abenshi ni abatishimiye uburyo iryo hindagurika rikorwa aho bagiye babifara nko guhuzagurika.

Umwe ugaragaza ko atishimiye kwimuka, agira ati “Nk’ubu nari maze gukoresha ibitanda n’ibindi bikoresho binyuranye nzi ko ngiye kwiga ntuje. Hari abaguze amazu i Kigali bamaze gutura, none nyuma y’umwaka umwe ngo ni twimuke dusubire iyo twavuye, murumva uko guhora twimuka bidashobora kuduhungabanya?”

Dr Murigande utigeze ahakana ko kwimuka ari ikibazo, yasabye imbabazi abatishimiye izo mpinduka avuga ko byose biri mu nyungu zigamije kugeza Kaminuza ku mikorere myiza.

Ati “Ubwo uvuga ko yari amaze gukoresha ibitanda namubwira iki kindi se, uretse kumusaba imbabazi? Gusa impinduka ziravuna, kandi impinduka zitagira abahungabana ntacyo ziba zihindura”.

Dr Murigande yasezeranyije Abanyarwanda ko gahunda bari gutegura izamara imyaka itanu nta zindi mpinduka zo kwimuka zongeye kuba.

Chief editor


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru