Yashyizweho kuri9 August, 2019 | 12:12

Burundi:Umwana muto wamamaye muri Komedi ’Kacaman Darcy’ yitabye Imana

Ku myaka itandatu gusa,Umwana muto wo mu Burundi wari umaze kwamamara mu gusetsa abantu, Iradukunda Kacaman Darcy, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize Maralia.

Uyu mwana wari umaze gukundwa na benshi bitewe na filime ngufi z’urwenya yakinaga zigacishwa ku rubuga rwa YouTube yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe afashwe n’indwara ya Maralia.

Amakuru yemezwa n’umunyarwenya mugenzi we,Kigingi, wajyaga ukorana na Kacaman ngo ni uko yagiye ku ivuriro ry’aho yari atuye mu Ntara ya Gitega bakamuha imiti ariko agakomeza kuremba birangira ashizemo umwuka.

Ati “Yafashwe na maralia ejo bamujyana kuri ivuriro bamutera umuti ugabanya umuriro, bamuha imiti arataha ageze i muhira uno munsi byanze, mu kanya kashize byanze bamusubiza ku kigo nderabuzima niho yitabiye Imana.”

Iradukunda Darcy wari uzwi nka Kacaman Darcy yitabye Imana afite imyaka itandatu, akaba avuka mu muryango w’abana batatu.

Yamamaye cyane mu Burundi no mu Rwanda kubera amashusho ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga amagambo asekeje kandi arimo ubwenge bwinshi butari ku kigero nk’icye.

Yari yaratangiye kubyaza umusaruro impano ye binyuze mu muri filime z’urwenya ndetse yanatumirwaga mu bitaramo binyuranye.

Yari yaratangiye gukinana n’undi munyarwenya witwa komando ufite ubumuga bw’ubugufi, bakaba bari bamaze gushyira hanze uduce tubiri twa filime yabo.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru