Yashyizweho kuri12 September, 2018 | 13:19

Bugesera:Haracyari abanyeshuri bagikora ibirometero 12 nk’iby’imodoka bagana ishuri

Mu ishuri ryisumbuye rya Dihiro riherereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, haravugwa ubucucike bw’abanyeshuri burenze kure ubushobozi bwaryo.Ubu bucucike ngo bukururwa ahanini n’umubare w’abanyeshuri baryigamo bavuye mu mirenge igera kuri 2 ihana imbibe n’iri shuri, Dore ko ariryo shuri ryisumbuye ryonyine rihabarizwa.Usibye kuba aba bana biga bagerekeranye, nta kizere bafite ko bazabasha gutsinda ibizamini bya leta . kuko uburyo bigamo ubwabyo budatanga ikizere cy’ubumenyi bufatika bahavoma.

Ibi byose byakuruye urusobe rw’ibibazo kuri iri shuri ndetse no ku barigana, dore ko buri mwaka umubare w’abaza kuhiga wiyongeraho abana 160 nyamara ibyumba by’amashuri ntibyongerwe.

Niryo shuri ryonyine ribarizwa muri aka gace rihuriramo abanyeshuri bavuye imihanda yose cyane abatuye mu tugari tugize imirenge ya Mwogo na gashora.

Kuba bimeze bitya, bituma abarigana bataryegereye bakora urugendo rwa km 6 bagiye kwiga ndetse bagakora nk’uru bataha .Uku bimeze,nibyo umuyobozi waryo Paulo Friday aheraho atabaza ubuyobozi bw’akarere kugira icyo bukora .

Friday yagize ati“Ikibazo cyambere kitugora cyane ni ki ntebe.Nk’ubu mu mwaka ushize wa 2017,GS Dihiro mu mashuri abanza yari ifite abana igihumbi n’ijana na batanu[1115].Ubu dufite igihumbi Magana tatu na makumyabiri[1320].Bigaragara ko abana biyongeraho umubare ujya gusaga 200 w’intebe ducyenera.Abo bana 200 biyongereyeho bisa nk’aho haba hiyongereyeho ibyumba bibiri by’amashuri.”

Yungamo ati”Nanone mu mashuri yisumbuye,mu mwaka ushize wa 2017 twari dufite abanyeshuri 865,ubu dufite 821.Naho hari abasaga 130 biyongereyeho” .

Ubyo Paulo Friday asaba akarere gukemura ikibazo, bishobora gukemura bimwe ariko bikirengagiza ireme ry’uburezi ishuri ritanga ari nawo musaruro ufatika ababyeyi baba baryitezeho.

Kuruhande rw’abanyeshuli bo, ubuzima babayeho kuri iri shuri n’agatereranzamba.
Umwe agira ati“Nyine umwarimu akakubwira ngo sohoka wowe kuko ko wacyererewe kandi uturuka kure”.

Undi nawe ati”Iyo uturutse I Kagasa uje kwiga hano ushobora kuhagera wacyererewe ugasanga bikubangamiye mu myigera yawe ntusubiyemo amasomo urumva ni ibibazo”.

Ikindi kibazo bahura nacyo ngo ni uko iyo batashye batabasha gusubira mu masomo bize kubera ko baba bakoze urugendo rurerure bakagera mu rugo bananiwe.

Bugesera:Haracyari abanyeshuri bagikora ibirometero 12 nk’iby’imodoka bagana ishuri

Kuruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera ,Richard Mutabazi ,yemereye Muhabura.rw ko ubucucike bwiyongeraho urugendo rudakwiye umwana muto biriho . icyakora hari ibigenda bikorwa mu kurengera uburenganzira bw’abana ,nubwo hashingirwa ku mikoro yabonetse . aha niho ahera ahumuriza abatuye Kagasa ko nabo batahiwe nubwo Atari ibyanone ,cyane ko ari ugutegereza mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Mutabazi ati “Turi gutekereza gushyira amashuri aho atari.Nko muri uyu mwaka rero mu ngengo y’imari,twari twatekereje kubaka amashuri abiri abanza[Primaire].Mu murenge wa Shyara rimwe na mu murenge wa Kamabuye irindi ubwo nahandi tuzagenda tureba icyashoboka mu myaka iri imbere”.

Yongeraho ati“Ariko ikindi ni uko tugiye gufatanya n’abafatanyabikorwa kugirango bagende badufasha abakora mu bikorwa remezo cyangwa abari mu burezi bakaba badufasha nabo gushinga amashuri ndetse na secteur prive[abikorera ikaba yagira icyo ikora.”

Ni kenshi humvikana abanenga igipimo cy’ireme ry’uburezi mu Rwanda . bamwe babishingira ku mitsindire y’abana nubwo nayo ifitanye isano nibi bibazo bigaragazwa.

Icyakora biragoye kwemera ko ireme ry’uburezi u Rwanda rwifuza guteza imbere ku kigero gishimishije bizagerwaho.mu gihe hakivugwa urusobe rw’ibibazo byugarije umunyeshuri utegerejweho kugira ubumenyi bufite ireme.

JPEG - 94.8 kb
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Richard Mutabazi

Honore Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru