Yashyizweho kuri14 February, 2019 | 15:32

Ababana b’igitsina kimwe bareze mu nkiko leta ngo bemererwe gushakana byemewe n’amategeko

Imiryango 13 y’abagore bahuza ibitsina hagati yabo bo mu Buyapani, kuri uyu wa kane - wahuriranye n’itariki ya 14 y’ukwezi kwa kabiri yizihizwaho umunsi mukuru w’abakundana - bareze mu nkiko leta y’iki gihugu, basaba uburenganzira bwo kubana nk’abashakanye.

Bavuga ko kutemererwa gushakana mu buryo bwemewe n’amategeko bihonyora uburenganzira bemererwa n’itegekonshinga ry’iki gihugu.

Inkiko zo mu Buyapani zikaramuka zibyemeye, biraba bivuze ko amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ababana b’igitsina kimwe mu gihe kiri imbere azagomba kwemerwa.

Ubuyapani ni cyo gihugu kimwe rukumbi mu itsinda ry’ibihugu bikize cyane kurusha ibindi ku isi rizwi nka G7 kitemera ishyingirwa hagati y’ab’igitsina kimwe, ariko amakusanyabitekerezo agaragaza ko hari benshi muri iki gihugu bashyigikiye ko aba bantu bakwemererwa gushakana byemewe n’amategeko.

Igihugu gikomeye cyane ku bya kera’

Iyi miryango 13 yavuze ko yatanze ikirego mu rukiko icyarimwe kuri uyu munsi w’abakunda uzwi nk’uwa Saint Valentin (Valentine’s Day), ikabikorera mu mijyi itandukanye yo mu Buyapani.

Ai Nakajima w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Buyapani, na Tina Baumann w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Budage, ni bamwe muri iyi miryango 13.

Babana guhera mu mwaka wa 2011, ubwo bahuriraga mu murwa mukuru Berlin w’Ubudage. Nyuma yo kumara imyaka micye babana mu Budage, bagiye kuba mu Buyapani. Ariko kubaho babana nk’ab’igitsina kimwe bavuga ko bitandukanye cyane muri ibi bihugu byombi.

Madamu Nakajima yabwiye BBC ducyeshaiyinkuru ati : "Muri kamere y’Ubuyapani, ni igihugu gikomeye cyane ku bya kera".

Benshi mu nshuti zabo ngo ntibatinyuka kwigaragaza ko babana nk’ab’igitsina kimwe, ndetse ntibigera bagaragaza abakunzi babo mu miryango bavukamo cyangwa mu nshuti zabo.

Nubwo Ubuyapani ari igihugu kigendera cyane ku migenzo ya kera, amakusanyabitekerezo agaragaza ko benshi mu rubyiruko rw’Abayapani bashyigikiye abashakana b’igitsina kimwe.

Kuva mu mwaka wa 2015, imijyi imwe n’imwe yo mu Buyapani yakomeje gutanga ibyemezo ku bashakanye b’igitsina kimwe, ariko nta gaciro bifite mu by’amategeko, bikaba biba gusa ibisaba ko bafatwa kimwe n’abandi mu mirimo itandukanye.

Urugendo rurerure - ariko rutanga icyizere

Itegekonshinga ry’Ubuyapani rivuga ko "Gushakana bizemerwa gusa ku bwumvikane bw’ibitsina byombi", abategetsi bakaba iteka barakomeje gusobanura iyi ngingo nkaho isobanuye ko ab’igitsina kimwe batemerewe gushakana bijyanye n’amategeko y’iki gihugu.

Ariko abunganira mu mategeko iyi miryango 13, bavuga ko inyandiko y’iri tegekonshinga igamije gukumira gushakana ku gahato, bakavuga ko nta kintu kigaragara muri iyi nyandiko kibuza gushakana hagati y’ab’igitsina kimwe.

Birashoboka ko iki kirego cyo kuri uyu wa kane kiri bube gusa intambwe ya mbere itewe mu rugendo rurerure ruri imbere, ariko impirimbanyi zasobanuye ko ziteguye kubirwanirira by’igihe kirekire kugira ngo ab’igitsina kimwe bemererwe gushakana mu Buyapani.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe