Yashyizweho kuri17 June, 2019 | 13:02

MINEDUC yashimye irushanwa Children’s Angle nk’irigiye gutanga umusanzu mu kuzahura ireme ry’uburezi

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) irashima Umuryango Delight Rwanda wateguye irushanwa yise Children’s Angle aho ivuga ko rifite icyerekezo kiza muguteza imbere ireme ry’uburezi ndetse ko rigiye kunganira andi masomo yatangwaga mu mashuri mu rwego rwo kuzahura ireme ry’uburezi.

Children’s Angle ni irushanwa riri kubera mu bigo by’amashuri mu Rwanda hose aho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019 ryari ryakomereje mu kigo cy’amashuri cya Lycee Notre Dame de Citeaux giherereye mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.

Iri rushanwa rikorwa abanyeshuri barushanwa bategura imbwirwa ruhame ku nsanyamatsiko baba bagenewe ahanini ziba zigendanye n’ubumenyi ku myororokere n’ubumenyi ku ndwara zimwe na zimwe zugarije isi nka SIDA.

Uko irushanwa ryakozwe muri Lycee Notre Dame de Citeaux

Ikiciro cya mbere;Abarushanwa uko bari batatu batangiye basomera mu ruhame imbwirwa ruhame bateguye zikubiyemo insanganyamatsiko bari bahawe.Ubwo nyuma yo kurangiza kuzisoma,hakurikiyeho ukubazwa ibi bazo n’abanyeshuri bagenzi babo bari baje gukurikirana amarushanwa.

Nyuma y’uko kubazwa na bagenzi babo,abarushanwa uko ari batatu bakurikijeho ikiciro cyo gutombora udupapuro twari twanditseho ibibazo bibiri bibiri kuri buri umwe byose hamwe bikaba ibibazo icyenda bari bateguriwe n’abagize akanama nkemurampaka.

Ikiciro cya kabiri; abarushanwa uko ari batatu batomboye ibibazo bibiri bibiri k’urushanwa byose byari ku manota 100 ari nako abagize akana nkemurampaka havagamo umwe akagenda abaza uwurushanwa.Nyuma yo kugenda basubiza ibyo bibazo ahini byari bikubiye mu nsannganyamatsiko bari bakozemo ijambo mbwirwa ruhame,abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera bateranya amanota baragaruka.

Ubwo hakurikiyeho gutangaza uwarushije abandi watsinze irushanwa aho mu gutanga amanota bagenderaga ku bintu bine bagena amanota bigizwe no Kubasha kuvugira imbere y’abantu byari ku manota 40,imyitwarire ye imbere y’abantu amanota 20 ndetse no gusubiza neza ibibazo yabajijwe ku manota 40.

Uwaje ku mwanya wa Mbere ni uwitwa Ngarambe Anna wagize amanota 86% akurikirwa na Nelly Uwumumaro wagize amanota 81% naho uwa gatatu aba Komezusenge Pascasie wagize amanota 77,4%.

JPEG - 118.9 kb
Ngarambe Anna wabaye uwa mbere yagize amanota 86% yavuze imbwirwa ruhame yari yateguye mu rurimi rw’icyongereza

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru Intumwa ya ministeri y’uburezi nk’umutera nkunga mukuru w’irushanwa Nshimyumuremyi,yashimiye umuryango Delight Rwanda wateguye amarushanwa afite umusanzu ukomeye mu gushyigikira ireme ry’uburezi ryifuzwa nk’uko na minisiteri y’uburezi ikeneye amasomo yunganira iryo reme ndetse anasaba n’abanyeshuri bari bahari ko bakwiye kuyafata nk’ayunganira andi biga.

Ati”Ndashimira Delight Rwanda yateguye iki gikorwa kuko ni uburyo bwiza bwo gutanga amakuru n’ubutumwa bikagera ku banyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga binyuze mu ikoranabuhanga n’ubundi buryo bwo gusakaza amakuru”.

Akomeza agira ati”By’umwihariko minisiteri y’uburezi ishyigikiye ko mu bijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi,habaho gahunda nk’iyi yunganira amasomo musanzwe mwiga yaba aya siyansi ndetse n’ayandi”.

Yabasabye kandi ko bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo bakuye muri ayo masomo ndetse bakanabyigisha na bagenzi babo batari bahari.

Ati”Ibiganiro nk’ibi,aba ari umwanya wo kugira ngo mwongere mutekereze cyane cyane muri iyi minsi ariko n’ejo hazaza.Biroroshye cyane kubyumva ariko birakomeye kubishyira mu bikorwa.Icyo twifuza rero ni uko ibyavugiwe aha ngahabishyirwa mu bikorwa biciye kuri mwebwe bityo namwe mukabigeza mu bo mu miryango yanyu ndetse no ku bandi muhura nabo hirya no hino”.

JPEG - 173.6 kb
Umunyamabanga mukuru wa Delight Rwanda,Gihana avuga ko iri rushanwa rigamije gutuma abana b’abanyeshuri batinyuka bakamenya kuvugira mu ruhame akenshi igihe hari uwushaka kuboshya abaganisha mu bibi

Umunyamabanga mukuru w’umuryango Delight Rwanda Gihana Samson avuga ko iki gikorwa ari umwe mu mishinga bateganya gukora aho kizakorerwa mu bigo by’amashuri hatoranywa umwana uzarusha abandi kugeza ku rwego rw’igihugu.

Ati”Children’s Angle ni umwe mu mishinga dufite itandukanye ariko uyu nguyu ukaba ugenewe gukorerwa mu bigo by’amashuri.Tukaba rero twaratangiriye hano mu karere ka nyarugenge tukazakomereze no mutundi turere kugeza ku rwego rw’igihugu”.

Akomeza avuga ko bazakorera mu bigo bitatu muri aka karere aho batangiriye mu rwunge rw’amashuri rwa camp Kigali,bakaba bari bageze mu kigo cya Lycee Notre Dame de Citeau hanyuma ku wa Gatatu tariki 19 Kamena bazakomereza muri Lycee de Kigali.

Muri ibi bigo uko ari bitatu hazavamo abana batatu bazarushanwa hagati yabo hakavamo umwana umwe uzahagararira akarere ka Nyarugenge nawe agategereza abandi bana babiri bazava mu turere twa Gasabo na Kicukiro,hanyuma bose uko ari batatu bakishakamo umwe uzahagararira umujyi wa Kigali.

Naho ku rwego rw’igihugu,uyu mwana uzaba ahagarariye umujyi wa Kigali,azategereza abandi bane(4) bazava mu ntara enye z’igihugu hanyuma bose uko ari batanu(5) bishakemo uwuzaba uwa mbere ku rwego rw’igihugu.

Ibihembo uko bizatangwa

Uhereye ku bana batsinda mu bigo byabo,mu turere twabo ndetse no mu ntara n’umujyi wa Kigali,aba hari ibihembo bazabona.

By’umwihariko abazatsinda ku rwego rw’igihugu uko ari batanu(5),bazahembwa ku buryo bukurikira;

Uwa mbere azahabwa itike yo gukora urugendo shuri I Dubai ari kumwe n’uwu murere wemewe n’amategeko,gutemberezwa muri za pariki zose z’u Rwanda,azahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw) azifashisha atangira umushinga,azishyurirwa kaminuza kugeza arangije ndetse azahabwa mudasobwa yo mu bwoko bwa Laptop.

Uwa kabiri azahembwa gutemberezwa mu mapariki yose yo mu Rwanda,azahabwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw) anahabwe na mudasobwa yo mubwoko bwa laptop.

Naho abazaba aba gatatu uko ari batatu bazatemberezwa muri pariki zose zo mu Rwanda,bazahabwa ibihumbi ijana buri umwe ndetse bahabwe na mudasobwa zo mu bwoko bwa laptop.

JPEG - 157.9 kb
Uwineza Nerca wari uyoboye igikorwa cyo kurushanwa aha yarimo atangaza uko amarushanwa agomba gukorwa
JPEG - 226.8 kb
Abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cya Lycee Notre Dame de Citeaux bakurikirana amarushanwa
JPEG - 252.9 kb
Dr Isabella waturutse muri RBC uri no mukanama nkemurampaka avuga ko ibintu byo kugira isoni no kunanirwa kuvuga abana bagomba kubyikuramo kuko isoni zituma bagwa mu bishuko
JPEG - 133.6 kb
Abagize akanama nkemurampaka barimo bakurikirana uko irushanwa rigenda
JPEG - 126.6 kb
Abana bashimishijwe n’ubuhanga bagenzi babo bagaragaje bwo kuvugira imbere y’abantu nta soni basabwa ko nabo bajya batinyuka bakabasha kuvuga ibibabangamiye
JPEG - 163 kb
Irushanwa Children’s Angle ryateguwe n’Umuryango Delight Rwanda rizazenguruka ibigo by’amashuri mu gihugu cyose hatoranywa abana batanu bazahiga abandi


Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru