Yashyizweho kuri9 March, 2018 | 12:18

Amajyaruguru: Abana barashinja ababyeyi babo kwanga kuva kuri gakondo ibateza ibibazo

Kwinangira kw’abamwe mu babyeyi mu kuguma kuri gakondo ,nibyo abana biga bavuga ko ari imwe mu mbarutso y’imitsindire mibi bagihura nayo,ahanini bishingiye kurugendo runini bakora bagana ishuri ,bityo bagasaba ko ijwi ryabo rihabwa agaciro bagakurirwaho izi nzitizi.

Kuba bagituye mu manegeka ,nyamara ababyeyi badakozwa kuhimuka ,nibyo bamwe mu banyeshuri bavuga ko bitaborohereza gusubira mu masomo kimwe n’abaturiye ishuri mu gitondo ,ibishingira kurugendo runini bakora bakagera ku ishuri bakerewe ,arinayo ntandaro yo gutsindwa .

Umunyeshuri umwe yagize ati”Njyewe nturuka mu rugo wenda nka saa kumi n’ebyiri nkaba nagera hano haruguru ku kigo nka saa kumi na mirongo itanu,urumva ko mba nacyererewe etude bitewe no kuva kure.”

Undi nawe yungamo ati”Ubwo rero wagera mu ishuri watangira kwiga animateri akaza ngo genda ujye gukora ibihano. Kwa kundi uri gukora ibihano niko iminota iba iri kugenda, batanga isuzuma ukagira amanota macye nawe utifuza.”

Kubabyeyi bo, arinabo batungwa agatoki n’abana babo ,bavuga ko gutsindwa koko bifitanye isano ya bugufi no gukora urugendo rurerure ,icyakora kuribo gutura ku mudugudu bumva akamaro kabyo.

Umwe yagize ati“Umwana aho akora ibirometero birebire agiye ku ishuri, ibyo nabyo hari aho bibangamira abantu.Igihe aribugendere akagererayo haba hari ikibazo! Ubwo aragenda agasanga abandi bamaze gufata amasomo nyine.Ariko kwimuka nibyo bari kubashishikariza n’uwutarawugeramo(umudugudu) nibyo bari kumushishikariza. Cyeretse wenda abadafite ubushobozi bwo kujya ku mudugudu ariko kujyayo ni byiza.”

Ni ikibazo ubuyobozi buvuga ko kigishingiye ku myumvire y’abamwe mubabyeyi,hagikomeje kwigisha ,kuko haribyakozwe mu kubegereza ibikorwaremezo birimo n’amashuri . uyu ni Musabwa Eumeni umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Burera.

Musabwa Eumeni ati”Umuryango iyo ufite imyumvire isobanutse n’umwana abasha kwiga kandi akiga neza.Inama z’aba byeyi ku kigo k’ishuri ndetse n’imigorobo y’ababyeyi ku rwego rw’imidugudu,na biriya byose bya kagombye kwinjiramo mu nteko z’abaturage ntabwo wavuga ngo gusa ni ku kigo cy’ishuri cyangwa mu miryango,ariko aho hose hakorerwa inama zitandukanye rwose ibyo ngibyo byose byakagombye kwinjira mubyo baba bakangurira ababyeyi kugira ngo bamenye n’uburenganzira bw’abana! kuko umwana afite uburenganzira bwo kwiga.Yego nanone ntabwo tumubujije gukorera umuryango imirimo ariko hari imirimo waha umwana ariko ukamurekera uburenganzira bwo kwiga.”

JPEG - 230.9 kb
Abiga mu rwunge rwamashuri rwa Kigeyo, Nemba sector

Kimwe n’utundi turere tw’Amajyaruguru, Akarere ka Burera ni kamwe mu habarurwa ingo zirenga magana arindwi (700) zigituye mu manegeka zibarirwa kugipimo cya 1.2 % kuva mu kwezi kwa 1 ,mugihe mu guhera mu mwaka wa 2017-kugeza 2018 hamaze kwimurwa 330,uretse kudindiza imyigire yabana hakaba ari n’ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mugihe ntagikozwe, kuburyo ari umukoro kubuyobozi mugukomeza gushishikariza aba baturage gutura heza bakegerezwa ibikorwaremezo biri gukwirakwizwa hirya no hino muri aka akarere.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

kadogo - 5 months ago

gakondo zabo ziri no mubayobozi babo ngoho nyabingi, ngaho abagirwa, bakeneye gusirimuka peee wenda gatabazi azabikemura arabazi cyaneee kuko bakenewe kwegerwa murakoze

Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe