Yashyizweho kuri15 July, 2019 | 18:24

Abana bane bakoze urugendo rwa kilometero 900 bakoresheje imodoka bibye

Abana bane bafashe imodoka irimo amafaranga n’indobani maze, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bayitwara kilometero zirenga 900 muri Australia nk’uko polisi ibivuga.

Abahungu batatu n’umukobwa umwe bose bafite imyaka hagati ya 10 na 14, babasanze mu mujyi wa New South Wales uri mu gace ka Grafton ejo ku cyumweru.

Bari bahagurutse ahitwa Gracemere muri Queensland mu ntangiriro ya ’week end’. Bivugwa ko umuhungu umwe muri aba bana yari yandikiye akandiko iwabo ko agiye.

Abategetsi bavuga ko abo bana bose satari abo mu muryango umwe, gusa bibye iyi modoka y’ababyeyi b’umwe muri bo.

Ku cyumweru mu cya kare, bamaze kugenda kilometero 140, bahagaze kuri ’station’ ngo imodoka inywe amavuta mu mujyi wa Banana, bivugwa ko ayo mavuta bayibye.

Umukozi kuri iyi ’station’ yabwiye ikinyamakaru Daily Telegraph cy’i Sydney muri Australia ko videwo ya camera z’umutekano yerekana imodoka yinjira igenda bisanzwe, umuntu akavamo akanywesha.

Uyu mukozi kuri ’station’ agira ati: "Yari umuntu mugufi rwose. Wabonaga binamugoye kugera ku idirishya".

Ku mugoroba w’uwo munsi, polisi yabonye iyi modoka ahitwa Glen Innes - umujyi wo mu gace ka Grafton - irayikurikira. Gusa bageze aho bahagarika kuyikurikira kubera imyaka y’abayitwaye.

Polisi ivuga ko iyi modoka yaje guhagarara ku muhanda muri Grafton, bagasangamo aba bana bikingiranye, igakoresha imbaraga mu kuyifungura ikabata muri yombi.

Darren Williams, umupolisi muri Grafton, yabwiye igitangazamakuru Australian Broadcasting Corporation ko babona ko aba bana bagiye bakuranwa gutwara kuko urugendo bakoze ubusanzwe rufata amasaha 10.

Ati: "Ni urugendo rurerure, ni urugendo rukomeye ku muntu ukiri muto".

Polisi ivuga ko aba bana baza guhatwa ibibazo ababyeyi babo nibagera muri aka gace bafatiwemo.

Muri iki gihugu, umuntu yemererwa uruhushya rwo gutwara imodoka afite nibura imyaka 17.

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe