Yashyizweho kuri4 January, 2020 | 17:46

Ababyeyi barasabwa gufasha abangavu babyariye iwabo gusubira mu mashuri bagateganyiriza abo babyaye

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza,Nyirabahire Languida,avuga ko ababyeyi badakwiye guha akato abana babo bakorewe ihohoterwa bikabaviramo kubyara imbaragihe, abasaba kubafasha bagasubira mu mashuri kugira ngo bategure ejo heza habo n’abo bibarutse.

Ibi bikubiye mu butumwa yatanze bugendanye n’ubukangurambaga ngarukamwaka bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa butangira tariki 25 Ugushyingo bugasozwa tariki 11 Ukuboza aho ubw’uyu mwaka bwari bufite isanganyamatsiko igira iti: ’Turerere U Rwanda turwanya Isambanywa ry’Abana’.

Bwateguwe n’akarere ka Gasabo ku bufatanye n’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana nk’abafatanyabikorwa bakorera mu karere ka Gasabo bibumbiye mu itsinda ryiswe ’Gasabo Children Protection network’ barimo;Lawyers of Hope,AEE,Coalition umwana ku isongo,CLADHO n’indi miryango itandukanye.

Bukaba bwari bugamije kumvikanisha ihohoterwa rikorwa abagore n’abakobwa aho abo bakobwa baba ari abana bato ndetse n’abagore bakuru baba barabaye abagore ariko barahoze ari abakobwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza,Nyirabahire Languida, avuga ubukangurambaga bwatumye urubyiruko rwumva neza ububi bw’ihohotera by’umwihariko irikorerwa umugore n’umukobwa.

Akomeza agira ati"Urubyiruko ubona ko rwakangutse.wenda abantu bakuru urabibabwira bitewe n’imico banyuzemo ntibabashe kubyumva vuba ariko urubyiruko rugahaguruka neza rwumva ko nta muntu ugomba guhohotera mu genzi we,ugomba guhohotera umwana abyaye,ugomba guhohotera umwana w’umuturanyi kandi uhari".

Avuga ko usibye gukora ubwo bukangurambaga,nk’akarere ka Gasabo bagira n’ubundi bwihariye nko mu nteko z’abaturage,mu migoroba y’ababyeyi ahahurira abagabo n’abagore bakaganira ku ngamba zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umukobwa.

Asaba ababyeyi kwirinda guha akato umwana wabo w’umukobwa uba warahohotewe akabyara umwana bitunguranye kuko bishobora gutuma uwo mwana abaho nabi n’uwo yabyaye.

Ati"Tuvuge ko umukobwa baramuhohoteye akiri muto arabyara ariko ababyeyi bihanganire uwo mukobwa wabyaye bamufate nk’umwana wabo n’uwo mwana yabyaye, byibura bamufashe abashe kwiga,abashe gusubira mu buzima bwiza buzatuma abasha kubaho neza n’uwo mwana we yabyaye".

Ni ubukangurambaga bwasojwe ababwitabiriye barimo abakobwa, abasore, abagabo n’abagore bakora ururgendo ruturuka kwa Lando barusoreza muri KIE ahatangiwe ubutumwa butandukanye bugendanye n’ingamba zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa bagore n’abakobwa.

JPEG - 68.4 kb
Ubukangurambaga bwamaze iminsi 16 bwasojwe hakora ururgendo ruturuka kwa Lando kugera ahahoze ari muri KIE mu karere ka Gasabo

JPEG - 81.4 kb
Ubukangurambaga bwitabiriwe na bantu mu ngeri zitandukanye barimo abakobwa, abasore, abagabo n’abagore

JPEG - 82.9 kb
Visi Meya wa Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza,Nyirabahire Languida avuga ko urubyiruko rwungukiye byinshi muri ubu bukangurambaga

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru

Inkuru zikunzwe