Amakuru aravuga ko nta bisasu bya kirimbuzi Koreya ya ruguru yagaragaje [ Amafoto]

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years

Amakuru aravuga ko Koreya ya ruguru itigeze yerekana ibisasu bya misile byambukiranya imigabane mu karasisi ka gisirikare ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’iki gihugu.

Kandi ntibizwi niba Kim Jong-un, umutegetsi mukuru w’iki gihugu, hari ijambo yavuze muri uwo muhango.

Aka karasisi kari gukurikiranirwa hafi mu rwego rwo kureba niba hari ibimenyetso bigaragaza intwaro za Koreya ya ruguru kandi niba ifite umuhate wo guhagarika gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Abasesenguzi bamwe bari bateganyije ko Bwana Kim ashobora koroshya uwo muhango, nyuma y’inama yagiranye na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwezi kwa gatandatu.

Kwerekana ibisasu bya misile bifite imitwe y’ibisasu bya kirimbuzi bya nikleyeri bishobora kugera no muri Amerika biramutse bitewe, byajyaga kugaragara nko gushotorana.

Ibiro ntaramakuru AFP byari byohereje umunyamakuru muri uwo muhango, ndetse n’igitangazamukuru NK News cyabonye amafoto ya televiziyo ya Koreya ya ruguru, byatangaje ko ibisasu bya misile byambukiranya imigabane bitagaragaye.

Umunyamakuru wa BBC Laura Bicker uri i Seoul mu murwa mukuru wa Koreya y’epfo, yavuze ko iyo Koreya ya ruguru iramuka yerekanye ibyo bisasu bya misile byambukiranya imigabane byari gushyira mu kaga ibiganiro byo mu gihe kiri imbere n’amasezerano ayo ari yo yose yo gusoza intambara hagati ya Koreya zombi.







Salongo Richard

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years